sangiza abandi

Ibirangirire Jay-Jay Okocha na Didier Domi, bakiniye PSG basuye u Rwanda

sangiza abandi

Abakinnyi b’ibirangirire muri ruhago y’Iburayi Jay-Jay Okocha na Didier Domi, bakiniye ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG), bari i Kigali mu ruzinduko rwo gushyigikira gahunda ya Visit Rwanda.

Ibi byamamare byageze i Kigali ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki 6 Nyakanga, mu ruzinduko rw’iminsi itanu ruzageza tariki ya 11 Nyakanga 2025.

Ni uruzinduko rwa mbere rubaye nyuma y’uko u Rwanda n’ikipe ya PSG bongeye kwagura amasezerano y’ubufatanye azageza mu 2028, mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo, ishoramari no kuzamura impano z’abato bakina ruhago.

Jay-Jay Okocha w’imyaka 51, wahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Nigeria, yagarutse mu Rwanda nyuma y’uko yahaherukaga mu 2023 ubwo yitabiraga Inama Rusange ya FIFA yabereye i Kigali. Akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yagaragaje ibyishimo by’uko yongeye gusura u Rwanda.

Ati “Twaje kugaragaza ubufatanye hagati ya PSG na Visit Rwanda, kandi tugaragaze ubwiza bw’u Rwanda nk’igihugu cyiza cyo gusura.”

Uyu mukinnyi yakiniye PSG hagati ya 1998 na 2002, yamenyekanye cyane kubera ubuhanga bwe mu gukina by’umwihariko mu gucenga, ni numwe mu bazamuye impano yo gukina umupira ya Ronaldinho baje no gukinana mu 2001.

Didier Domi w’imyaka 47 yakiniye PSG kuva mu 1994 kugeza mu 1998, yongera kuyigarukamo hagati ya 2001 na 2004. Yafashije iyi kipe kwegukana ibikombe byari bikomeye muri icyo gihe birimo Coupe de la Ligue mu 1995 na UEFA Cup Winners’ Cup mu 1996.

Okocha na Domi biyongereye ku rutonde rw’abandi bakinnyi ba PSG basuye u Rwanda barimo Pedro Miguel Pauleta wasuye u Rwanda mu 2023, ndetse na Sergio Ramos, Keylor Navas na Julian Draxler, bose bagize uruhare muri gahunda zitandukanye za Visit Rwanda.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]