Umujyi wa Kigali wagaragaje ko agace gakikije Stade Amahoro na BK Arena ari hamwe mu hazajya hakira abashyitsi b’ingeri nyinshi, bivuze ko ari ahikitegererezo, bityo abahakorera barasabwa kujyanisha ibikorwa byabo n’urwego Mpuzamahanga.
Iteka rya Minisitiri ryerekeye gufatira ubutaka by’agateganyo no gusesa amasezerano yo gutunga ubutaka ryo ku wa 10 Nyakanga 2024 risobanura ko ahantu h’icyitegererezo (Prime area) ari ahagenwe nk’izingiro ry’ibikorwa by’ubukungu n’iterambere, bituma abashoramari n’abandi bantu bifuza kuhakorera ibikorwa byabo.
Itegeko kandi riteganya ko aho hantu hashyirwaho n’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali cyangwa iy’Akarere gafite ubuzimagatozi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma-Claudine, yavuze ko nyuma yo kubaka Stade Amahoro na BK Arena agace kabikikije kagize ahantu h’icyitegererezo, ndetse ko abakorera muri ako gace basabwa kujyanisha ibikorwa byabo n’urwego Mpuzamahanga kuko hazajya hifashishwa mu kwakira abagana igihugu.
Ati “ Stade Amahoro izajya yakira ibikorwa bitandukanye, ahayikikije rero ndetse n’inzira ziva kuri Stade ujya Nyabugogo, ujya ku Kibuga cy’Indege n’ahandi hatandukanye hegereye imihanda minini minini ni ahantu umujyi wa Kigali ufata nk’icyitegererezo.”
Yongeyeho ati “Ni yo mpamvu kugira ngo bya bikorwa remezo mpuzamahanga bigire agaciro n’ahabikikije hagomba kugira k’agaciro. Kugira ngo bigerweho ni ibintu bikorwa buhoro buhoro. Hari ibyo Umujyi wa Kigali uzakora ariko hari n’ibyo abaturage nabo bazakora.”





