Ubuyobozi bw’Ihuriro rya AFC/M23 bwamaganye ibikorwa by’ubushotoranyi birimo gukorwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje kwegera hafi y’ahari ibirindiro by’abarwanyi babo.
Ibi ni ibyatangajwe n’umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka abinyujije ku rubuga rwa x.
Kanyuka yavuze ko ingabo za FARDC ziri kuzanwa ku bwinshi mu bice byegereye aho AFC/M23 igenzura, agaragaza ko ibyo babifata nk’ububushotoranyi bukabije.
Avuga ko izo ngabo za RDC, ziri kumwe n’izindi ngabo zirimo Ingabo z’Uburundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.
Yakomeje avuga ko izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC zerekeje muri ibyo bice zikoreye ibibunda biremereye.
Uyu muvugizi wa AFC/M23 yanavuze ko iki cyemezo cyafashwe na Kinshasa gifatwa nk’icyaha cyibasira inyoko muntu, kuko izo mbunda zigamije kurimbura abaturage b’inzirakarengane.
Kuri M23 ibifata nk’ikimenyetso cy’agasuzuguro, kigaragaza ku mugaragaro ko leta y’i Kinshasa idashaka ibiganiro by’amahoro biri gukorwa i Doha muri Qatar.
Avuga kandi ko iyi Leta ya Congo iri gusenya ku mugaragaro inzira y’ibiganiro bigamije amahoro arambye.
Muri ubu butumwa Lawrence Kanyuka avuga ko Kinshasa yanze kubahiriza ibyo yiyemeje bijyanye no guhagarika imirwano, mu gihe AFC/M23 yo yabishyize mu bikorwa, ibyo bigafatwa nk’ubugambanyi budakwiye kwihanganirwa.
Asoza avuga ko ihuriro ryabo ryizeye ko amahoro azagaruka binyuze mu biganiro, amenyesha ko mu gihe bazaraswaho n’ingabo za Leta ya Congo, bafite uburenganzira bwo kwirwanaho no kurinda abatuye mu bice bagenzura.



