Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. François Xavier Kalinda, yakiriye Ambasaderi wa Ukraine mu Rwanda, Viacheslav Viktorovych Yatsiuk, bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Perezida wa Sena, Dr. Kalinda yakiriye Amb. Viktorovych Yatsiuk, kuri uyu wa mbere, tariki ya 7 Nyakanga 2025, bagira ikiganiro kibanze ku guteza imbere imikoranire mu nzego zirimo uburezi, ubuhinzi, ubucuruzi n’ikoranabuhanga, hagamijwe kubaka umubano w’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Ukraine.
Dr. Kalinda yashimye uruzinduko rwa Ambasaderi Yatsiuk, avuga ko rwari rugamije gushimangira umubano n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi. Yavuze ko ari bwo bwa mbere Ambasaderi Yatsiuk asuye Sena y’u Rwanda kuva yatangira inshingano ze mu gihugu.
Ambasaderi Yatsiuk na we yanyuzwe n’intambwe u Rwanda rumaze gutera mu rugendo rw’iterambere, yizeza ubufatanye buhamye bushingiye ku nyungu rusange no kubaka amahoro arambye.
Umubano w’u Rwanda na Ukraine watangiye kugaragara cyane mu myaka ya vuba, ubwo ibihugu byombi byatangiye kongera ubuhahirane no gufungurirana amarembo y’imikoranire.
Ukraine yashimye uburyo u Rwanda rwabaye igihugu gifite umutekano, cyihutisha iterambere ry’ubukungu, kandi gifite icyerekezo cya politiki gishingiye ku bumwe n’ubwiyunge. Ibi byatumye Ukraine ifata icyemezo cyo gushimangira umubano wayo n’u Rwanda, binyuze mu guhura k’abayobozi, ibiganiro ku bufatanye, ndetse n’ishyirwaho ry’Ambasade ya Ukraine i Kigali.
Umubano w’ibihugu byombi wibanda ku ngeri zitandukanye zirimo uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga, ndetse n’ubucuruzi. Hari kandi gahunda zitegurwa zo koroshya urujya n’uruza hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, by’umwihariko binyuze mu guhugura urubyiruko no kongera ubumenyi bujyanye n’iterambere rirambye.






