sangiza abandi

Abaturage bakanguriwe gufata ingamba zo kwirinda inkongi z’umuriro muri iki gihe cy’impeshyi

sangiza abandi

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burakangurira abaturage kwitwararika no gufata ingamba zihamye mu kurwanya inkongi z’umuriro, cyane cyane muri ibi bihe by’impeshyi aho byagaragaye ko izi nkongi zikunze kwiyongera.

Mu butumwa bwatangajwe n’Umujyi wa Kigali, basabye abaturage kugira uruhare mu gukumira inkongi, barushaho kwitondera uburyo bakoresha amashanyarazi, ibikoresho bibika umuriro ndetse n’imiterere y’inyubako bubaka cyangwa bakoreramo ibikorwa bitandukanye.

Ati “Mu gihe cyo kubaka, ni ngombwa gukoresha abanyamwuga babifitiye ubumenyi n’uburambe mu gushyira amashanyarazi mu nyubako,” hatangajwe mu butumwa.

Umujyi wa Kigali uributsa ko inyubako zigomba kuba zifite ibikoresho bikumira inkongi birimo kizimyamwoto, amazi afite umuvuduko ukwiye yo kuzimisha n’ibindi bikoresho bishobora kugoboka mu gihe cy’iyo sanganya.

Ku nyubako zihuza abantu benshi, hashyizweho amabwiriza asaba ko zigomba kugira camera z’umutekano (security camera) ndetse no gukurikiza amategeko mu gihe baba bagiye kongeraho indi nyubako, kuko kubikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko bishobora guteza impanuka zikomeye.

Abacuruzi na bo barakangurirwa kwita ku buryo babika ibicuruzwa byabo, birinda kubishyira hamwe mu buryo bushobora gutuma kimwe gikongeza ikindi igihe haba habaye inkongi.

Umujyi wa Kigali usaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya no gukumira inkongi, kuko umutekano w’abantu n’ibyabo uharanirwa na buri wese.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]