Minisiteri y’Ubuzima ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko bibasiwe n’icyorezo cy’ubushita bw’inkende (Monkey-Pox), kandi abayirwaye barimo kugira uburibwe bukabije, cyane ko iki cyorezo gikomeje gukwirakwira ku muvuduko wo hejuru.
Iyi Minisiteri yatangaje ko abantu 127 banduye iki cyorezo cy’ubushita bw’inkende hagati y’itariki ya 29Gicurasi na 29 Kamena 2025. Ndetse abakomeje kwibasirwa cyane ari abari hagati y’imyaka 15 na 34 y’amavuko.
Mu mwaka ushize ishyirahamwe ry’abaganga batagira imipaka (MSF) batangaje ko abantu 654 bahitanywe n’icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende muri RDC.
RDC ivuga ko kuva muri 2024 kugera muri uku kwezi kwa Nyakanga abantu 89.109 bamaze kugaragarwaho n’iki cyorezo, ni mu gihe abamaze gukingirwa ari 603,338 gusa.
Minisiteri y’Ubuzima kandi ivuga ko igikomeje ibikorwa byo kugenzura abantu bamaze kwandura iki cyorezo hirindwa ko cyakomeza gukwirakwira.
Iki cyorezo cy’ubushita cyatangiye kugaragara muri RDC kuva muri 2023, kigaragara mu ntara ya Kivu y’Epfo n’iya Ruguru, mu murwa mukuru Kinshasa, Kasai, Tshopo, Tanganyika, Haut-Katanga na Mai-Ndombe.
Uburasirazuba bwa Congo bwibasiwe cyane n’iki cyorezo, biturutse ku kajagari n’intambara byatumye ibikorwa by’ubuvuzi no gukingira bisa n’ibicitse intege, ibi bishobora kugira ingaruka zo kuba yakwirakwira no mu bihugu by’ibituranyi nk’u Rwanda n’u Burundi.
U Rwanda kuri ubu ni igihugu cyakira umubare munini wabari guhunga intambara mu Burasirazuba bwa RDC, bisobanura ko hakenewe gufatwa ingamba zo guhangana n’iki cyorezo cyongeye kubyutsa umutwe kugirango hirindwe ko cyakambuka kigagera no mu bindi bice.



