sangiza abandi

Minisitiri Amb. Nduhungirehe ashimangira ko RDC igikomeje kugora inzira y’amahoro yitabaza abacanshuro

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko imyitwarire ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yo gukomeza gukorana n’bacanshuro, igaragaza ko icyo gihugu kidashyira imbere inzira yo kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’Akarere.

Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA, cyagarukaga ku masezerano mashya y’amahoro aherutse gushyirwaho umukono hagati y’u Rwanda na RDC, ndetse n’uburyo ibikorwa bya Congo bigaragaza kudashyigikira ayo masezerano.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rumaze igihe kinini rugirana amasezerano y’ubufatanye na RDC, ariko akenshi bikarangira ayo masezerano adashyizwe mu bikorwa ku ruhande rwa Congo.

Ati “Hari amasezerano ageze nko ku 10 yashyizweho umukono kuva 1999, kandi ayo masezerano hafi ya yose ntago yubahirijwe na Leta ya Congo, hari uburambe dufite yuko tuzi neza ko guverinoma ya Congo itajya yubahiriza amasezerano.”

Yakomeje avuga ko nubwo hari ibiganiro biri kubera i Washington bigamije gushakira umuti intambara mu burasirazuba bwa Congo, Guverinoma ya RDC ikomeje gushaka abayifasha mu ntambara irimo kurwana n’umutwe wa M23, harimo n’abacanshuro.

Ati: “Guverinoma ya Congo tuziko ku butaka, mu Burasirazuba bwa Congo bagikomeza kuzana intwaro, utu tudege twitwara, ibifaru bagitumiza mu bihugu bya Aziya ndetse hakaba n’abandi bacancuro baje, muribuka ba bacancuro bo muri Romania banyuze mu Rwanda bari baje gufatanya na Guverinoma ya Congo mu kurwanya abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo ndetse no kurwanya u Rwanda. Ubu noneho haje abandi baturutse mu gihugu cya Colombia.”

Abo bacanshuro baturutse muri Colombia, bakorana n’itsinda ry’abarwanyi ry’Abanyamerika rizwi nka Black Water, baje gufasha ingabo za FARDC mu bikorwa byo kwigarurira imijyi ya Goma na Bukavu.

Ibi bikorwa bibaye mu gihe hari ibiganiro biteganyijwe hagati ya Leta ya Congo n’ihuriro rya AFC/M23 bizahuza impande zombi biyobowe Qatar, ariko uburyo RDC ikomeje kwitabaza imbaraga z’intambara bikagaragaza kutagira ubushake bwo gukurikiza inzira y’amahoro.

Amasezerano mashya yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC ateganya ko RDC igomba gusenya umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, na ho u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwari rwarashyize ku mipaka yarwo na Congo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]