sangiza abandi

MINECOFIN yagaragaje ibibazo byugarije za SACCO n’ingamba zafashwe mu kubikemura

sangiza abandi

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yatangaje ko ikomeje gufata ingamba zikomeye mu gukemura ibibazo byugarije imikorere ya za Koperative z’Imirenge SACCO, cyane cyane ibijyanye n’inyerezwa ry’imari ryagiye rigaragara muri zimwe muri izo koperative.

Ubwo Minisitiri Murangwa Yussuf yagezaga ku Nteko Rusange y’Abadepite raporo igaragaza uko SACCO zihagaze, yavuze ko mu gihugu hose hari SACCO 416, ariko muri zo SACCO 238 zahuye n’ibibazo bikomeye by’ubujura, ahanini byatewe no kudakoresha ikoranabuhanga rigezweho.

Minisitiri Murangwa yavuze ko kuva muri Kanama 2024, SACCO zose zari zimaze gushyirwamo ikoranabuhanga. Gusa nubwo bimeze bityo, hari izikigaragaramo imicungire mibi.

Ati “Kubera imikorere ya SACCO zitakoreshaga ikoranabuhanga, inyinshi zakoreshaga impamuro ndetse n’imicungire n’ubugenzuzi mu mikorere yazo ugasanga itanoze bigatuma zibwa n’abazishinzwe.”

Mu mibare yatanzwe, Minisitiri Murangwa yagaragaje zimwe mu SACCO zibwe amafaranga menshi zirimo SACCO Jabana yahombye miliyoni 430 Frw, SACCO Mugunga (Gakenke) yibwe miliyoni 167 Frw, SACCO Gasabo hibwe miliyoni 80 Frw, SACCO ya Butare (Rusizi) yibwe miliyoni 23 Frw, SACCO Bweyeye yibwe miliyoni 24 Frw.

Ibibazo by’ubujura ntibyagarukiye aho, kuko muri SACCO 238 zagaragayemo ibibazo, 19 zananiranye gusubiza amafaranga y’abanyamuryango ndetse n’aya gahunda ya VUP n’ubwisungane mu kwivuza (RSSB) abanyamuryango bari bayanyujije kuri konti za SACCO.

Minisitiri Murangwa yavuze ko mu bantu bagera kuri 500 bakekwaho kugira uruhare mu bujura bwo muri SACCO, 153 ari bo bamaze kwishyura amafaranga bibye, mu gihe abandi bishyuye igice cyangwa batarishyura na make. Hari n’abandi 103 baratorotse.

Nubwo bimeze bityo, hari intambwe igaragara imaze guterwa. Mu mwaka wa 2019, hashyizweho itsinda ryihariye rishinzwe gukurikirana no kwishyuza abambuye SACCO, aho ryabashije kugaruza amafaranga agera kuri miliyari 2.2 Frw, ndetse n’imanza zari mu nkiko zikurikiranwa ku buryo bwihuse.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]