sangiza abandi

Mike Kayihura yasobanuye impamvu yatumye adasohora indirimbo mu myaka 3

sangiza abandi

Umuhanzi Mike Kayihura yahishuye ko impamvu yatumye amara imyaka itatu nta ndirimbo ashyira hanze ishamikiye ku masezerano yagiranye n’ikigo cyari gishinzwe kureberera inyungu z’umuziki we, yamuzitiraga gusohora ibihangano bishya.

Abinyujije ku rubuga rwa X, Kayihura yashyize hanze ubutumwa busobanura uko aya masezerano yabaye imbogamizi ku iterambere rye mu muziki.

Ubu butumwa yabusohoye amasaha make nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise Easy, yakoranye n’abandi bahanzi barimo Axon na Denim Cartel.

Yagize ati “Sinabashije gusohora umuziki wanjye kubera amasezerano nasinye. Amasezerano natekerezaga ko azamfasha kwagura ibikorwa byanjye, ahubwo yambujije gutera imbere imyaka itatu yose. Byanteraga intimba, bitewe no gucibwa intege no gutenguhwa n’abantu mu ruganda rw’umuziki. Ariko ubu namaze kubivamo burundu. Umuziki mushya uri hafi kuza.”

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zakunzwe nka Anytime, Tuza, na Zuba, yakomeje avuga ko azagira igihe cyo gusobanura birambuye iby’iyi nkuru.

Ati “Ntegereje igihe nzasobanura neza ibi byose. Mwarakoze kuba mukiri kumwe nanjye.”

Kayihura kandi yagiriye inama abandi bahanzi kutagirira icyizere umuntu wese ubonetse, no gusangiza imishinga yabo, kuko hari ababa bafite imigambi mibi.

Amakuru avuga ko ayo masezerano Mike Kayihura yari yarasinye na sosiyete yo muri Nigeria, ari na yo yaje kumubera imbogamizi zo kudasohora indirimbo mu gihe cy’imyaka itatu. Bivugwa ko iyo sosiyete yaje no kumujyana mu manza, bituma atemerewe gusohora ibihangano kugeza igihe ikibazo kizakemukira.

Mike Kayihura yaherukaga gusohora EP yise Zuba mu mwaka wa 2021, ariko iza gusibwa ku mbuga zicuruza umuziki bitewe n’ibibazo by’aya masezerano. Uyu muhanzi yatangaje ko icyo gihe atari afite umunyamategeko, ariko ko ubu ibintu byasubiye mu buryo ndetse yiteguye gusangiza inkuru yabyo.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka