Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Jean Guy Afrika, yakiriye Lieke van de Wiel, uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) mu Rwanda, baganira ku mishinga ihuriweho hagati y’impande zombi.
Ibi biganiro byabaye ku mugoroba wo ku wa gatatu, tariki ya 9 Nyakanga 2025, bigamije kongerera imbaraga ubufatanye busanzweho mu guteza imbere gahunda zifasha abana, harimo izijyanye n’uburezi, kurwanya imirire mibi, guteza imbere ikoranabuhanga rifasha urubyiruko ndetse no kurengera uburenganzira bw’abana.
UNICEF imaze igihe kinini ikorana n’u Rwanda mu bikorwa bigamije guteza imbere uburenganzira n’imibereho myiza y’abana.
Mu rwego rwo guteza imbere imikoranire n’abikorera, muri 2022 hatangijwe gahunda ya “CEO Forum for Children” ku bufatanye bwa UNICEF, RDB n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe gushishikariza ibigo by’ubucuruzi kugira uruhare mu kurengera uburenganzira bw’umwana.
Mu bikorwa by’ingenzi byakozwe mu bufatanye harimo gahunda z’uburezi hifashishijwe ikoranabuhanga, nk’uko UNICEF n’abafatanyabikorwa barimo MTN Rwanda bafashije kugeza amasomo ku bana bagera kuri miliyoni 1.5 hifashishijwe porogaramu nk’Itetero na Ingazi, zitangwa hadakoreshejwe internet ku mbuga za REB.
Mu biganiro hagati ya RDB na UNICEF, impande zombi zagaragaje ko ubufatanye bwazo bugomba gukomeza gushingira ku guteza imbere umwana binyuze mu burezi bufite ireme, ubuzima bwiza, imirire iboneye n’umutekano w’abana ku mbuga nkoranyambaga.
UNICEF kandi ifatanyije n’inzego za Leta mu bikorwa byo kongerera ubushobozi amarerero n’amashuri y’incuke, kurwanya igwingira n’imirire mibi, no guteza imbere uburinganire n’uburenganzira bw’abana bose.








