sangiza abandi

Abakinnyi batatu b’ikipe ya Arsenal y’abagore basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

sangiza abandi

Abakinnyi batatu b’ikipe y’abagore ya Arsenal, barimo kapiteni w’iyi kipe Katie McCabe, Caitlin Foord na Laia Codina, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Aba bakinnyi bari mu Rwanda mu ruzinduko rwateguwe binyuze mu bufatanye bwa gahunda ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal, mu rwego rwo kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Mu ruzinduko rwabo, aba bakinnyi bagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Bwana Rwego Ngarambe, Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Madamu Irène Murerwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi n’Itumanaho muri RDB, Madamu Valliere Sheja, ndetse n’Umuyobozi Wungirije wa Rwanda Convention Bureau, Madamu Candy Basomingera.

Aba bakinnyi kandi basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bunamiye inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 ziharuhukiye.

Guverinoma y’u Rwanda ifitanye amasezerano y’imikoranire n’ikipe ya Arsenal binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda yatangijwe mu mwaka wa 2018, aho izina “Visit Rwanda” ryanditse ku rutugu rw’imyenda y’ikipe y’abagabo ya Arsenal ndetse no ku gatuza k’imyenda y’abagore.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]