Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen. (Rtd) Albert Murasira, yashyize ibuye fatizo kuri site ya Rugerero, mu Karere ka Rubavu, ahagiye kubakwa inzu nshya 870 zigenewe abaturage bo mu mirenge itandukanye basenyewe n’ibiza.
Ni umushinga ushyirwa mu bikorwa binyuze muri gahunda ya CERC Project (Contingency Emergency Response Component), iterwa inkunga na Banki y’Isi, igamije gufasha mu guhangana n’ingaruka z’ibiza n’imyuzure.
Minisitiri Maj Gen. (Rtd) Murasira yashimangiye ko ibikorwa byo kubakira abasenyewe n’ibiza bikomeje, asaba abaturage bazahabwa izi nzu kuzibungabunga no kuzirinda kwangirika.
Yanibukije ko kwirinda ibiza bitangirira ku bikorwa byo gusibura inzira z’amazi, kuzirika ibisenge neza no kubaka inzu zifite imiterere ihamye.
Izi nzu nshya 870 ziziyongera ku zindi 461 zubatswe mu cyiciro cya mbere mu karere ka Rubavu, ubu zikaba zituwemo n’abaturage.
Uretse Rubavu, ibikorwa nk’ibi bizakomeza no mu tundi turere twibasiwe n’ibiza, harimo na Musanze, aho tariki ya 9 Nyakanga yashyikirije Akarere ka Musanze inzu 115 zubatswe mu Murenge wa Musanze, Akagari ka Kabazungu, zuzuye zitwaye arenga miliyoni 800 Frw.
Izi nzu kandi zaje zisanga izindi zirenga 2,500 zubatswe mu cyiciro cya mbere, zigenewe abasenyewe n’ibiza bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, ubu bamaze gutuzwa.










