sangiza abandi

Abari gukora ibizamini bya Leta biruhukije kubera imibarize mishya

sangiza abandi

Abarenga ibihumbi 255 bari gukora ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye mu buryo bushya bw’imibarize bwo guhitamo mu bisubizo bahawe (multiple choice), aho gusubiza ibisubizo bo biyandikiye.

Ubu buryo bushya bw’imibarize bwatangiranye n’ikorwa ry’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka wa 2024/25.

Bimwe mu bigize ubu buryo bushwa harimo no guhuza ikibazo n’igisubizo bijyanye, kwemeza igisubizo ubona ari cyo muri byinshi wahawe, harimo guhabwa ibisubizo binyuranye, ugasabwa gukoresha ‘Oya’ cyangwa ‘Yego’ mu gusubiza n’ubundi buryo butandukanye buhuriye ku kuba usubiza atandika ibitekerezo bye.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko izi mpinduka zigamije kongera umubare w’abatsinda ibizamini bya Leta.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengima Joseph, yasobanuye ko ubwo buryo bushya bwo kubaza n’izindi mpinduka mu myiteguro y’ibizamini, bigamije gutuma abanyeshuri batsinda kurusha uko batsindaga.

Ati “Twakoze impinduka zirimo gukorana n’amashuri mu mezi ashize, kugira ngo habeho gahunda nzahurabushobozi zituma abana bashobora kwitegura neza gukora ibi bizamini.”

Yakomeje agira ati: “Hari kandi ubu buryo bushya bwo kubaza twizeye ko buzafasha abana gutsinda cyane kurusha uko batsindaga.”

Abanyeshuri bagaragaje ko habayemo impinduka mu mibarize bakurikije ibyo bakoze mu myaka yabanje.
Bamwe mu banyeshuri bakoze ibizamini biteguye muri ubu buryo, bavuga ko iyo mibarize ari yo myiza kuko ituma babona umwanya uhagije wo gusubiza ibibazo byose.

Umwe yagize ati “Ubu buryo bushya bwo gusubiza butuma umuntu akoresha igihe neza. Umwanya wakoreshaga wandika uragabanuka, ukabona umwanya wo gusubiramo neza ukareba ko nta kosa wakoze. Izi impinduka njye ndazishimiye.”

Undi yagize ati “Ikizamini tumaze gukora cy’Imibare cyarimo impinduka zo gusubiza duhitamo igisubizo mu byo twahawe, tukabicaho uruziga. Ubusanzwe twasubizaga dukoresheje ibisubizo byacu tutizeye niba ari byo, ariko ubu urakora ugatoranya mu bisubizo wahawe ikiri cyo.”

N’ubwo abenshi ari ababyishimiye, hari abandi banyeshuri bavuze ko ubwo buryo bushya bwabaye nk’ububatunguye, kuko batari bazi ko ari ko bari bubazwe ndetse no kuba atari na ko bakoraga ibindi bizamini.

Ibizamini bya Leta mu mashuri yisumbuye byo muri uyu mwaka wa 2024/25, byatangiye ku itariki ya 9, bizageza tariki ya 18 Nyakanga 2025, aho abanyeshuri bari gukorera hirya no hino mu gihugu ku bigo by’amashuri bisaga 1.595.

Abanyeshuri bari gukora ibizamini bya Leta bose hamwe ni 255.498 harimo abo mu cyiciro rusange n’icya kabiri bisoza amashuri yisumbuye.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]