sangiza abandi

Teacher Mpamire yongeye kwandika amateka muri Gen-Z Comedy

sangiza abandi

Abanya-Kigali baraye bitabiriye igitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy, batahanye akanyamuneza nyuma y’uko cyaranzwe n’ibyishimo byinshi, guseka gukomeye no gususuruka, byose byaturutse ku banyarwenya b’abahanga bo mu Rwanda ndetse n’umushyitsi w’imena, Teacher Mpamire wo muri Uganda.

Igitaramo cyatangijwe n’abanyarwenya bazwi bo mu Rwanda barimo Rumi, Kadudu, Joseph na Dudu, basusurukije abitabiriye mu buryo bwihariye. Nyuma yabo Fally Merci, ari na we utegura Gen-Z Comedy, yakiriye MC Murenzi, mu gice cyiswe “Meet me tonight”.

MC Murenzi benshi bamumenye afasha abahanzi by’umwihariko mu bihe byashize barimo Knowless, The Ben na Meddy n’abandi bafite izina rikomeye mu muziki wo mu Rwanda. MC Murenzi yagarutse ku rugendo rwe akiri umwana ubwo yari afite inzozi zo kuba umunyarwenya, biza kutamukundira kuko atasetsaga, nyuma aza kwisanga mu gukorana n’abahanzi.

Yaboneyeho guhita atangaza byinshi ku gitaramo cya Kigali Street Ball ari gutegura kizabera mu mujyi wa Kigali tariki ya 19-20 Nyakanga 2025.

Nyuma y’iki kiganiro hahise hakirwa umunyarwenya ufite izina rikomeye muri Uganda, Teacher Mpamire, yasesekaye ku rubyiniro mu buryo bwihariye asanzwe akoramo urwenya rwe, aho aba yisanishije n’abarimu abitabiriye ari nk’abanyeshuri.

Uyu munyarwenya yaboneyeho no gushimira Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ku buyobozi bwe bwiza anagaragaza ko ashimira gahunda ya ‘Visit Rwanda’ itanga ikaze ku bifuza gusura u Rwanda.

Nyuma ya Pirate, Teacher Mpamire yongeye kugaruka afite isura nshya, yambaye nka Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, aho asanzwe asetsa muri ubu buryo ndetse byatumye ahabwa amahirwe yo kujya kwiga ibijyanye n’urwenya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu gusoza ijambo rye, yashimiye cyane abitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy, abasaba gukomeza gushyigikira impano nshya z’abanyarwenya b’abanyarwanda. Yavuze ko amaze imyaka 19 akora urwenya, kandi ko intambwe amaze kugeraho ayikesha guharanira inzozi ze.

Teacher Mpamire ubwo yiganaga Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni
Teacher Mpamire yakoze urwenya mu buryo aba yisanishije n’abarimu
Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy
Umushumba yasusurukije abitabiriye Gen-Z Comedy
Gen-Z Comedy yari yitabiriwe ku bwinshi
MC Murenzi niwe wari umutumirwa mu mwanya w’ikiganiro
Pirate nawe yasusurukije abitabiriye Gen-Z Comedy

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]