sangiza abandi

FARDC yohereje ingabo nyinshi zo kwisubiza Kivu y’Epfo

sangiza abandi

Muri  Uvira muri Gurupema za Runingu na Kigoma  hoherejwemo abasirikare benshi ba Leta ya Repubulika iharanira demokrasi ya Congo FARDC, n’abarwanyi bo mu yindi mitwe yitwaje intwaro ya FDLR na Wazalendo.

Uduce aba basirikare ba FARDC bamwe muri bo bari ku dusozi tubiri two muri Localite ya Ruvemera, mu gihe abandi na bo bari ku tundi dusozi duherereye muri Localite ya Gitabo. Izi Localite zombi zibarizwa muri gurupema ya Runingu.

Naho Wazalendo na FDLR bakaba bari ahitwa mu Ndegu ho habarizwa muri gurupema ya Kigoma muri teritware ya Uvira.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo nibwo amakuru y’aba basirikare ba Leta yamenyekanye, hari nyuma y’uko bivuzwe ko bazamutse kugaba ibitero mu Rurambo, aho bayizamutsemo baturutse i Uvira nyuma y’uko nayo bayigezemo bavanywe mu bice byinshi binyuranye, harimo abavuye i Kisangani, Kinshasa na Lubumbashi.

Amakuru avuga ko bazamukanye ibikoresho bikomeye birimo n’imbunda nini n’izirasa kure.

Muri aba bazamutse ntabasirikare b’uburundi bavuzwemo usibye abari basanzwe mu bice byaho hafi nk’abari za Kagogo n’imbere yaho za Rubarati na Bijombo. Ariko kandi bivugwa ko hari abategerejwe kuzamuka mbere y’uko aba bazamutse batangiza ibitero.

Usibye mu Rurambo ahandi havugwa abasirikare benshi bo ku ruhande rwa Leta kandi bo bazamutsemo n’ingabo z’uburundi ni mu nkengero za centre ya Minembwe. Bivugwa ko bari kwa Mulima kuri Point Zero, i Kirembwe n’ahandi.


Ibi bibaye mu gihe ibiganiro by’i Doha na byo bikomeje, aho impande zihanganye urwa AFC/M23 n’urwa Leta ya Congo zageze hariya i Doha muri Qatar ku wa kane w’iki cyumweru turimo.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka