Ndayishimiye Eric Bakame yavuze ko kuba Bugesera FC yaramufashe nk’umugambanyi atabyicuza kuko byatumye Rayon Sports imutekerezaho kuba yamuha akazi.
Bakame yari umutoza w’abanyezamu ba Bugesera FC mu mwaka ushize w’imikino wa 2024-25.
Mu buryo butunguranye ubwo Bugesera FC yari igiye gukina na Rayon Sports, Bakame yaje guhagarikwa ntiyatoza uyu mukino, amakuru yavugaga ko ikipe ye yakekaga ko yaba yaganirijwe n’iyi kipe yahoze akinira.
Aganira n’UMUNOTA abajijwe impamvu nyamukuru yatumye ashyirwa ku ruhande, yavuze ko yaketse ko ari uko yakiniye Rayon Sports.
Ati “Kuba nari naraciye mu Ikipe ya Rayon Sports bishobora kuba ari yo ntandaro wenda, akaba ari umukino uri ku rundi rwego, uko natekerezaga umukino ariko nanjye bimbera urujijo kubera ko si ubwa mbere twari dukinnye na Rayon tukayitsinda ubundi ikadutsinda. Uriya mukino ni bwo nabonye ibintu bitari bisanzwe.”
Yakomeje avuga ko nta muyobozi wa Rayon Sports bari baravuganye mbere uretse Gacinya Chance Denis wigeze kumubaza niba afite ‘license’ akamubwira ko bazareba ukuntu bamukura muri kiriya cyaro [Bugesera].
Abajijwe niba gushyirwa ku ruhande yitwa umugambanyi byarabaye amahirwe kuri we, yagize ati “kuri njye ni amahirwe, ni amahirwe rwose byamfashije gutuma Rayon intekerezaho.”
Ndayishimiye Eric Bakame yakiniye amakipe atandukanye arimo Rayon Sports, APR FC, Bugesera FC, AFC Leopards yo muri Kenya n’izindi. Yari amaze imyaka 2 ari umutoza w’abanyezamu ba Bugesera FC.







