Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bwashinje Umutwe wa M23 gutegura ibitero igamije kwigarurira Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, mu gihe intumwa z’impande zombi ziri mu biganiro birimo kubera i Doha muri Qatar.
Ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ingabo muri RDC, Guy Kabombo Muadivita, ubwo bari mu nama y’abaminisitiri yabaye ku itariki ya 11 Nyakanga 2025, aho yavuze ko ibikorwa bya gisirikare by’Umutwe wa M23 bikomeje mu ntara za Kivu zombi.
Yabagaragarije ko Leta ye ishinja AFC/M23 gutegura ibitero by’intambara bigamije kwigarurira ibice biri mu maboko y’ingabo z’iki gihugu birimo n’Umujyi wa Uvira.
Ati “M23 ikomeje ibikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Epfo, kandi irakora n’ibitero mu bice binyuranye byo muri iyi ntara ndetse iri no gutegura gufata Umujyi wa Uvira.”
Nyamara nubwo RDC ivuga ibi bizwi ko na bo bohereje abasirikare ibihumbi 60 muri Uvira no mu misozi ya Rurambo ndetse na Fizi. Bivugwa ko ibi yabikoze iteganya kwisubiza ibice uyu Mutwe wa M23 wigaruriye.
M23 na yo yashinje Leta ya Congo kohereza abasirikare benshi mu bice bitandukanye, igamije kugaba ibitero ahagenzurwa na AFC/M23 harimo Umujyi wa Goma na Bukavu.
Impande zombi zishinjanya ibikorwa by’ubushotoranyi mu gihe intumwa za buri ruhande ziri i Doha mu biganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.
Ni ibiganiro bivugwa ko mu gihe byaramuka bigenze neza, impande zombi zahita zisinya kurangiza intambara ibera mu burasirazuba bwa RDC.
Ibi biganiro bisa n’ibyateye indi ntambwe nyuma yaho RDC n’u Rwanda byashyize umukono ku masezerano y’amahoro imbere y’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio i Washington DC, mu kwezi gushize.
Ku rundi ruhande, ibyifuzo bya buri ruhande, bigaragaza ko n’ibiganiro barimo bitazatanga umusaruro, kuko ahanini AFC/M23 isaba kuyobora Intara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru mu myaka umunani.
RDC na yo igasaba ko izo ntara zisubira mu maboko ya Leta, kuko hafi ibice byose by’izi ntara bigenzurwa na AFC/M23 kuva mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka.



