sangiza abandi

RDB yinjiye mu kibazo cya serivisi mbi zavuzwe muri Hotel ‘Château le Marara’

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, yatangiye gukurikirana ikibazo cya serivisi mbi yatanzwe na hoteli Château Le Marara iherereye ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi.

Ni nyuma y’uko Josine Queen, usanzwe ari ‘Content creator’ ashyize hanze ubuhamya bugaragaza uko we n’umuryango we bakiriwe nabi muri iyi hoteli ubwo bitabiraga ubukwe bw’umuvandimwe wabo, bwarimo n’abo mu muryango wa Miss Rwanda 2020, Ishimwe Naomie.

RDB yifashishije urubuga rwa X, yavuze ko yatangiye gukurikirana iby’iki kibazo, iti “Tubabajwe no kumva uko mwakiriwe nabi. Turabizeza ko RDB iri gukurikirana iki kibazo kugira ngo gikemurwe mu buryo buboneye. Turabashimira kuba mwakitugejejeho.”

Mu buhamya bwa Josine muri iyi hoteri basabwe kwishyura amafaranga aruta ayo bagomba gutanga, aho icyumba cyishyuwe $220 ku ijoro mu gihe ku mbuga zayo bigaragara ko cyishyurwa $200. Yongeyeho ko nubwo babyihanganiye, serivisi bahawe zitarimo ubunyamwuga.

Josine yasobanuye ko ku munsi wa mbere w’ibirori, babuze umuriro, ntani gisimbura amashanyarazi (générateur) ihari, nta muyobozi wo kuba bavugisha ngo akemure ikibazo, kandi nabo bagerageje guhamagara batari kwitaba telefone.

Yakomereje ku mafunguro avuga ko ayo bafashe mu gitondo yari ahagaze 35$ kuri buri muntu, ariko bakanga bamwe bagahabwa amata yapfuye, imbuto zanduye n’ibiryo bidahuye n’ibyo bari bemeranyije. Yongeyeho ko hari abashyitsi bishyujwe ibiciro byikirenga nk’amazi yishyuzwaga ibihumbi 3000 cyangwa 4,000 bitewe n’uyasabye.

Mu makuru umwe mu bakora muri RDB yahaye Umunota, yavuze ko hari itsinda ryihariye RDB isanzwe ishinzwe ibijyanye na serivisi nziza mu bigo nk’amahoteri yohereje gukora igenzura (inspection) kuri Château de Marara kugira ngo hamenyekane ukuri ku byagaragajwe.

RDB ivuga ko kugeza ubu hari ukutumvikana hagati y’uruhande rwatanze serivisi n’aba bayihabwaga, buri wese avuga ukwe. Ariko nanone amakuru avuga ko nubwo iyi hoteli yanditswe nk’ubucuruzi (business registration), itarahabwa icyemezo gitangwa na RDB ku bigo byakira abantu “Hospitality Management Certification”.

Iki cyemezo cya nyuma gitangwa nyuma yo gusuzuma ko hoteri cyangwa ikindi kigo gitanga serivisi ku z’amacumbi n’ibyo kurya cyujuje ibisabwa byose bijyanye n’imitangire ya serivisi, umutekano, isuku, ibikoresho, n’ubunyamwuga bw’abakozi.

Gusa RDB yongeyeho ko hagiye kongera imbaraga mu kugenzura ibikorwa nk’ibi, cyane cyane ibirebana n’imitangire ya serivisi idahwitse, kugira ngo isura y’u Rwanda nk’igihugu giteza imbere ubukerarugendo itangirika.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]