Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Mbere akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Czech, Jiří Kozák, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yatangaje ko igihugu cye cyiyemeje gukomeza gutera inkunga urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda, haba mu mavuriro ya Leta ndetse n’ayigenga.
Minisitiri Jiří Kozák yageze mu Rwanda ku wa Kabiri, tariki ya 15 Nyakanga 2025, yakirwa n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe.
Ibiganiro bagiranye byibanze ku gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko mu nzego zirimo ubuzima, ubwikorezi, ikoranabuhanga, ubwirinzi mu by’ikirere n’izindi.
Mu butumwa bwe, Minisitiri Kozák yavuze ko Repubulika ya Tcheque izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi.
Ati “Abaganga b’Abanya-Tcheque baza mu Rwanda ndetse n’inzobere zanyu zerekeza muri Tcheque kwigira hamwe no gusangira ubunararibonye. Uku ni ko twahisemo gukorana n’urwego rw’abikorera kuko tubona ko hano habaho serivisi z’ubuvuzi zishingiye kuri Leta ndetse n’izigenga, kandi iyo mikoreshereze yombi ifite akamaro kanini ku barwayi, ni yo mpamvu dushaka kuyishyigikira.”
Yakomeje avuga ko impande zombi ziteze umusaruro mu kunoza no kuvugurura urwego rw’ubuvuzi, binyuze mu guhanga udushya, gukoresha ibikoresho bigezweho, ndetse no kongerera abakozi b’ubuvuzi ubumenyi.
Mu gihe cy’uru ruzinduko, Minisitiri Jiří Kozák yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse anasobanurirwa amateka yaranze u Rwanda n’urugendo rw’imyaka 31 igihugu kimaze cyiyubaka.
U Rwanda na Repubulika ya Tcheque bimaze igihe bifitanye umubano ukomeye. Mu rwego rwo gukomeza uwo mubano, muri Mata 2024, Perezida wa Tcheque, Gen Petr Pavel, yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, aho yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.











