UMUNOTA wamenye amakuru ko nta gihindutse muri iki cyumweru ari bwo hashobora gutangizwa kumugaragaro Rayon Sports Company Ltd, gusa Twagirayezu Thadée usanzwe ari perezida akaba asa n’uwashyizwe ku ruhande.
Uwavuga ko hari ukutumvikana hagati ya Komite Nyobozi ya Rayon Sports ndetse na Board (Akanama Ngishwanama) ntiyaba abeshye.
Board ya Rayon Sports ishinja Komite Nyobozi iyobowe na Twagirayezu Thadée kuba hari ibyemezo bafata batababwiye ndetse ngo hakaba hari n’abantu bagiye bahabwa akazi mu buryo bo batemera cyangwa batazi.
Ibi byarakomeje no mu isoko ry’igura aho habayemo igisa no guhangana aho hari nk’abakinnyi bari baje ariko Komite Nyobozi ikabanza kwanga kubaha amasezerano nka Mohammed Chelli ukomoka muri Tunisia, umunyezamu Drissa Kouayate. Aba bakiyongera ku mutoza wasinye Thadée atamwemera akaba yaranze umwungiriza yazanye ahubwo na we ahitamo kwizanira Umurundi Aruna Ferouz ngo abe ari we wungiriza.
Ni mu gihe na Board ndetse na Komisiyo yashyizweho yo gushaka abakinnyi bavuga ko iyo komite hari abakinnyi bagiye basinya batabizi ndetse n’umutoza atabemera.
Gusa ibi wenda reka duse n’ababa babicikirije hano ahubwo tugaruke kuri Rayon Sports Company Ltd igiye kumurikwa ariko perezida wa Rayon Sports yarahejwe kubera kutumvikana na Board.
Mu Gushyingo 2024 ubwo Twagirayezu Thadée yatorerwaga kuyobora Rayon Sports ni bwo hamuritswe umushinga mugari w’uburyo Rayon Sports igiye kureka kuba Umuryango (Association) ahubwo ikaba Company (Kompanyi) abakunzi ba yo bakajya baguramo imigabane.
UMUNOTA wamenye amakuru ko ubwo bari mu nzira zo gushaka gushyira mu bikorwa uyu mushinga na ho habayemo kutumvikana aho ngo Twagirayezu Thadée yumvaga ari we wayobora icyo gikorwa maze akanishyiriramo abantu be ngo babe ari bo bayiyobora.
Gusa ibi ntabwo Board iyobowe na Muvunyi Paul yabyemeye kuko n’ubundi itemeraga imikorere ye, bahisemo kubyikorera ku giti cya bo we bamushyira ku ruhande.
Amakuru avuga ko bashatse ibyangombwa bibemerera kuba Kompanyi ubu byabonetse ndetse n’imigabane ikaba yaratangiye kugurwa ku bwinshi.
Uhereye ejo ku wa Kabiri umunsi uwo ari wo wose iyi Kompanyi yatangazwa kumugaragaro n’abatabizi bagatangira kugura imigabane.
Ikindi ni uko hari n’umurongo utishyurwa (nushaka uwite call center) washyizweho umuntu ahamagara ashaka kubaza ibijyanye n’iyi Company agahabwa ibisobanuro birambuye.







