Impanga z’Abanyarwanda, Aline Umutoni na Alice Umutesi, bari mu basifuzi mpuzamahanga bari gusifura imikino y’Irushanwa rya TotalEnergies CAF Women’s Africa Cup of Nations (WAFCON) 2024, iri kubera muri Maroc.
Aba basifuzi babiri b’impanga bavuga ko bigeze gukina umupira w’amaguru mbere y’uko binjira mu mwuga wo gusifura, ndetse kuri ubu bari kwandika amateka nk’impanga zonyine ziri gusifura mu marushanwa akomeye y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika.
Mu kiganiro n’itangazamakuru Aline Umutoni, usifura hagati na Alice Umutesi, usifura ku ruhande bagaragarije itangazamakuru ko guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa ari ishema rikomeye kandi bibaha imbaraga zo gukomeza gukora cyane.
Aline Umutoni, yagize ati: “Birashimisha cyane iyo uhagarariye igihugu cyawe. Twishimiye cyane kuba turi hano. Turabyishimiye kandi twumva dufite ishema rikomeye.”
Na ho Alice Umutesi, agira ati: “Gusifura muri iri rushanwa ni intambwe ikomeye. Biratugaragariza ko ibikorwa byacu byagize umumaro kandi bidutera imbaraga zo gukomeza kwitanga.”
Aba banyarwandakazi bavuga ko urugendo rwabo rwatangiye bakiri abana bakunda umupira, bakaba barabanje kuwukina mbere yo gufata icyemezo cyo kuwusifura. Bemeza ko byari inzira yo kuguma mu mukino bakunda, ndetse ko bakoze imyitozo myinshi kugira ngo babigereho.
Umutoni avuga ati: “Twari dufite intego yo kuguma mu mupira. Twaritoje cyane, dukora imyitozo myinshi, none ubu tugeze hano.”
Aline na Alice bahagarariye u Rwanda nk’impanga zonyine zisifura muri iri rushanwa, kandi bemeza ko ari ishema rikomeye.
Bagize ubutumwa bagenera abakobwa bafite inzozi zo kwinjira mu mupira w’amaguru ati “Gusifura si iby’abagabo gusa. Natwe turi abagore kandi turi hano. Ushobora kubaho ubikesha ubusifuzi, ukagura inzu, ugafasha imfubyi, ugakora byose. Iki kibuga ni icyanyu.”







