Dr. Édouard Ngirente wari umaze imyaka umunani ayobora Guverinoma y’u Rwanda nka Minisitiri w’Intebe, yasimbuwe kuri uyu mwanya na Dr. Justin Nsengiyumva, wemejwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu ijoro ryo ku wa 23 Nyakanga 2025.
Dr. Ngirente yari Minisitiri w’Intebe wa gatandatu, aho yahawe izi nshingano bwa mbere ku wa 30 Kanama 2017, asimbuye Anastase Murekezi wari umaze imyaka itatu ku buyobozi.
Mu myaka umunani ayobora Guverinoma, Dr. Ngirente yayoboye ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’imyaka itanu yo guteza imbere igihugu ya NST1. Bimwe mu byagezweho tumukesha harimo kwihutisha impinduka mu bukungu bushingiye ku nganda n’ikoranabuhanga.
Yagize uruhare mu kongera ireme ry’uburezi binyuze mu kuvugurura integanyanyigisho z’amashuri, kongera amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi (smart classrooms) ndetse no kongera umubare n’ubushobozi bw’abarimu.
Yagize uruhare mu guteza imbere ubuhinzi n’umutekano w’ibiribwa, ndetse ubwo yitabiraga inama ya Africa Investment Forum 2023, yasabye abashoramari gukorana na Leta y’u Rwanda mu gushyigikira umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub Project, ugamije guteza imbere ubuhinzi bugezweho, kongera umusaruro w’ibihingwa byoherezwa mu mahanga no guharanira umutekano w’ibiribwa.
Si ibi gusa kuko yanagize uruhare rufatika mu gutangiza gahunda zo kuhira imyaka no kurwanya amapfa, gushyigikira abahinzi bato n’amashyirahamwe yabo, agaragaza urwego rw’ubuhinzi nk’amahirwe y’ishoramari mu Rwanda.


Dr. Ngirente yagize uruhare mu guteza imbere urubyiruko n’udushya, yashyigikiye gahunda zihuza urubyiruko n’amahirwe y’iterambere nka YouthConnekt na Hanga PitchFest.
Ubwo yasozaga YouthConnekt mu Kwakira 2024, yagaragaje ko ari ngombwa guhugura no gutegura urubyiruko kugira ngo rubashe kugira ubushobozi bwuzuye bwo kuzana impinduka ku mugabane wa Afurika ndetse asaba ko habaho guhuza imbaraga mu gushyigikira impano, ubumenyi n’udushya urubyiruko rw’Afurika rufite.
Yashyigikiye ibikorwa birengera ibidukikije n’iterambere rirambye nk’itunganywa rya Nyandungu Eco Park, nk’ahantu heza kandi harengera ibidukikije, yateje imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira nk’imirasire y’izuba, ashyigikira gahunda yo kurwanya isuri no gutera amashyamba.
Yagize uruhare kandi muri gahunda zo kongerera ubushobozi ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro, RRA, no kwigisha no kuzamura ubushake bw’abaturage bwo kwishyura imisoro, agira uruhare mu miyoborere myiza, kurwanya ruswa no kunoza imitangire ya serivisi.
Yagize uruhare mu kuzamura ishoramari n’ubucuruzi, ashyira uburyo bwo kugabanya inzitizi mu gutangiza ibigo no koroshya ishoramari ry’abikorera, ndetse ashyigikira ishyirwaho ry’Isoko Rusange ry’Ibihugu by’Afurika, AfCFTA, rigamije koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika muri rusange.
Ubwo yitabiraga ibiganiro byahuje ba Minisitiri w’Intebe mu nama ya Africa CEO Forum , yabereye i Kigali muri Gicurasi 2024, Dr. Ngirente yagaragaje uruhare rw’u Rwanda mu gufatanya, gushyigikira no gukangurira abandi kubahiriza ishyirwaho n’ishyirwa mu bikorwa rya AfCFTA, ndetse yibutsa ko gukuraho inzitizi zibangamira iri soko rusange ry’Afurika ari ingenzi kugira ngo rigere ku ntego zayo z’iterambere.
Dr. Ngirente ubwo yasimburwaga kuri izi nshingano yifashishije urubuga rwa X aashimiye Perezida Kagame kubw’icyizere yamugiriye mu myaka umunani amaze mu nshingano za Minisitiri w’intebe, avuga ko yungukiyemo byinshi kandi azahora atewe ishema n’icyizere yagiriwe cyo kuyobora Guverinoma.
Dr. Ngirente asize Minisiteri 21, aho Minisiteri ebyiri zakuweho zirimo Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba na Ministeri y’Ishoramari rya Leta, ahubwo hashingwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ndetse hongera kugarurwa Minisiteri y’Umutekano.









