Minisiteri ya Siporo ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Amashuri mu Rwanda (RSSF) n’amashyirahamwe y’imikino ku rwego rw’igihugu, batangije ku mugaragaro icyiciro cya kane cy’irerero riteza imbere impano z’abakiri bato bakina imikino itandukanye rya ‘Isonga’.
Iri rerero rizamara igihe cy’ibyumweru bibiri kuva tariki ya 28 Nyakanga kugeza kuya 10 Kanama 2025, rizajya ribera mu kigo cya Groupe Scolaire Officiel de Butare mu Karere ka Huye.
Uyu mwaka, iri rerero ryitabiriwe n’abanyeshuri 722, barimo 599 bamaze umwaka umwe muri gahunda ya mbere ya Isonga (Phase I), ndetse n’abandi 123 bashya, bitwaye neza mu marushanwa y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 16 (U16).
Aba banyeshuri bazahabwa amahugurwa mu mikino itandatu yatoranyijwe, irimo umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, Handball, gusiganwa ku maguru (Athletics) no gusiganwa ku magare (Cycling).
Aya mahugurwa azabera mu bigo bitandukanye birimo GSO Butare, IPRC Huye, UR-Huye Campus, Stade ya Huye & Kamena ndetse na ENDP Karubanda.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yagaragaje ko irerero rya Isonga ari inkingi y’ingenzi mu guteza imbere impano z’urubyiruko.
Ati “Irerero rya Isonga ni inkingi y’ingenzi mu cyerekezo cy’igihugu cyo gutahura, gutoza no guteza imbere impano z’urubyiruko rw’u Rwanda. Iyi gahunda ntiyibanda gusa ku gutsinda mu mikino, ahubwo inubakira ku kurera abanyagihugu b’inyangamugayo, bafite indangagaciro zirimo ikinyabupfura, gukorera hamwe no kugira ubutwari.”
Mu gihe cy’ibyumweru bibiri by’iri rerero, abakinnyi bazitabira ibikorwa bitandukanye birimo guhabwa amahugurwa muri ya mikino itandatu yatoranyijwe, gushaka impano nshya z’abazoherezwa mu bigo biziteza imbere, ndetse hazatangwa n’amahugurwa yihariye ku burere mboneragihugu, ubuyobozi, uburinganire n’uburenganzira bw’abakinnyi, ndetse no kwirinda ihohoterwa rikorerwa mu mikino.
Abakinnyi bazitwara neza kurusha abandi muri iri rerero bazashyirwa ku rutonde rw’abazatoranywamo abazarahagararira u Rwanda mu Mikino Nyafurika y’Urubyiruko ya Dakar 2026, ndetse no mu Cyumweru cy’Impano z’Imikino cya 2025.
Ibirori bisoza irerero biteganyijwe ku wa 9 Kanama 2025 kuri Groupe Scolaire Officiel de Butare, aho hazabera amarushanwa ya nyuma ndetse hanatangwe ibihembo ku bitwaye neza.
Isonga ni gahunda yatangijwe mu 2021, igamije kubaka urwego ruhamye rw’iterambere ry’imikino mu Rwanda, aho bashaka ndetse bagatoza impano z’abakinnyi bakiri bato, bagategurwa ku buryo bakora amakipe ashobora guhatana ku rwego mpuzamahanga.







