Ahagana saa mbiri z’umugoroba zo kuwa 28 Nyakanga 2025 ,Ikigo cy’Itumanaho cya MTN Rwanda cyatangaje ko cyahuye n’ikibazo cya tekinike cyatumye serivisi zo guhamagara zidakora, gusa kivuga kiri kubikemura vuba.
Ni ikibazo abakiriya bayo binubiye ko cyongeye kugaruka cyane ko cyari cyaraye kibaye no mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 27 Nyakanga, ndetse gikunze no kugaruka mu bihe bitandukanye.
Umwe mu bakoresha urubuga rwa X ku izina rya AfrDrop yashyize ahatangirwa ibitekerezo agaragaza uburyo amaze iminsi itatu agorwa no gukoresha serivisi za MTN.
Ati: “Njye maze iminsi 3 ngerageza gukoresha service zanyu bikanga, ntabwo nshobora kugura ama inite, gukoresha mobile money, cg gukoresha service zose za MTN.”
Undi yagize ati “ Iyaba mwari muzi ukuntu umuntu yiriwe yohereza amafaranga bakakwereka ko atamugezeho kandi yamugezeho, umuntu akisanga yohereje kabiri kose. Mbega ibihombo mwaduteye, gusa ntakundi turi abanyu muri abacu.”
Muri uwo mugoroba, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), cyatangaje ko cyinjiye muri iki kibazo.
RURA ivuga ko yamenye ibibazo bikomeje kwisubiramo mu mitangire ya serivisi za MTN, birimo serivisi z’amajwi (voice), ubutumwa bugufi (SMS), serivisi za USSD ndetse n’ibibazo bijyanye no guhanahana amakuru hagati y’abatanga serivisi (interconnect traffic).
RURA yifashishije urubuga rwa X yavuze ko yatumije sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwandacell kugira ngo isobanure uko iri gukemura ikibazo cya serivisi zayo zinengwa kudakora neza.
Ati “Nk’uko biteganywa n’amategeko, ubuyobozi bwa MTN bwatumijwe, kugira ngo haganirwe kuri ibi bibazo no kugaragaza ingamba zifatika zo kunoza ireme rya serivisi no gukumira ko ibibazo nk’ibi byongera kugaragara.”








