Ingabo z’u Rwanda zigize batayo ya 13 (RWABATT13) yoherejwe mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), zahawe umudali w’ishimwe na Perezida w’icyo gihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Prof. Faustin Archange Touadéra.
Uyu muhango wabereye ku Ngoro ya Perezida i Bangui, Umurwa Mukuru wa Centrafrique, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Centrafrique, Olivier Kayumba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique (FACA), ndetse n’abandi bayobozi bakuru ba Leta n’aba gisirikare.
Nk’uko bitangazwa n’urubuga rw’Ingabo z’u Rwanda, uyu umudali wahawe izi ngabo ni ishimwe ryatanzwe kubera umuhate, ubutwari n’ubunyamwuga bagaragaje mu gihe cy’ubutumwa bwabo, aho baranzwe n’imyitwarire myiza mu kurinda abasivili, gutanga umutekano no gushyigikira ibikorwa byo kugarura ituze mu bice byari byugarijwe n’umutekano muke.
Perezida Touadéra yashimye cyane uruhare rw’ingabo z’u Rwanda muri ubwo butumwa, agaragaza ko bagaragaje ubwitange budasanzwe, ubuhanga mu bya gisirikare n’ubushishozi mu guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano.
Yanashimiye Guverinoma y’u Rwanda n’Ingabo z’igihugu (RDF) kubera uruhare rwazo rukomeye mu bikorwa byo kugarura amahoro muri aka Karere.
Mu ijambo rye, Umuyobozi wa RWABATT13, Lt Col Alphonse Kigenza, yashimiye Perezida wa Centrafrique ku buyobozi bwe bufite icyerekezo, ndetse n’ubufasha yagiye aha ingabo z’u Rwanda mu gihe zimaze i Bangui.
Yashimiye kandi abasirikare ayoboye ku bwitange bagaragaje mu kurinda umutekano wa Perezida Touadéra n’umuryango we.
Lt Col Kigenza yagarutse no ku bufatanye bwiza bagiranye n’abayobozi ba Leta ya Centrafrique ndetse n’Ingabo z’icyo gihugu (FACA), avuga ko ubwo bufatanye bwabaye ingenzi mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano zabo zose.
RWABATT13 yakoraga inshingano zirimo kurinda inyubako z’ingenzi, kurinda abaturage, guherekeza amakamyo y’imfashanyo z’abantu ndetse no gutanga umutekano mu bice bikirimo ibibazo by’umutekano muke.











