Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko rwafatiye ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, nyuma y’ibibazo bikomeje kugaragara mu mitangire ya serivisi zayo.
Mu butumwa RURA yacishije ku rubuga rwa X, kuri uyu wa kane, tariki 31 Nyakanga 2025, yavuze ko nyuma y’uko MTN Rwanda yitabye kugira ngo itange ibisobanuro ku bibazo biri kugaragara mu itangwa rya serivise zayo birimo serivisi zo guhamagara, kohereza no kwakira ubutumwa bugufi (SMS) ndetse na Mobile Money.
Iyi sosiyeti y’itumanaho yihanangirijwe ndetse isabwa gukemura ibyo bibazo byose. Uretse ibi kandi MTN Rwanda yafatiwe ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi (administrative fine), hashingiwe ku Itegeko rigenga Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho (ICT Law).
Ibi bihano bije nyuma y’uko abakiriya batandukanye bamaze iminsi binubira imikorere y’iyi sosiyete, aho bamwe bavugaga ko batabasha kugura ama inite, kohereza amafaranga cyangwa gukoresha serivisi za Mobile Money. Hari n’abavugaga ko amafaranga yoherejwe atageraga kubo agenewe cyangwa agatangwa inshuro nyinshi bikabaviramo igihombo.
RURA yagaragaje ko ibi bibazo byimikoranire binyuranyije n’amabwiriza agenga imitangire ya serivisi z’itumanaho mu Rwanda, kandi bigira ingaruka zikomeye ku bakiriya b’iyo sosiyete.
RURA yavuze ko igiye gukomeza gukurikirana uko MTN ishyira mu bikorwa ibyemezo yafatiwe, kandi ikazafata izindi ngamba zishobora kurushaho gukumira imikorere mibi mu itangwa rya serivisi z’itumanaho mu Rwanda.








