sangiza abandi

U Rwanda rwagaragaje guhuzagurika kwa RDC ku masezerano y’amahoro

sangiza abandi

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye amagambo adafite ishingiro yavuzwe n’Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Kamerhe Lwa Kanyingini Vital, mu nama mpuzamahanga ya 6 y’Abavugizi b’Inteko z’Ibihugu, yabereye i Genève, mu Busuwisi, ku wa 30 Nyakanga 2025.

Mu itangazo yashyize hanze, kuri uyu wa gatanu, tariki ya 1 Kanama 2025, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yavuze ko ayo magambo atajyanye n’umwuka mwiza wari washimangiwe n’uru ruhande mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, Francophonie, yabereye i Paris kuva ku ya 12 kugeza ku ya 13 Nyakanga 2025.

Muri iyo nama, Kamerhe ubwe yari yashimye intambwe yatewe b’impande zombi binyuze mu masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington D.C, tariki ya 27 Kamena 2025, ku ruhare rw’Ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kamerhe yari yanatangaje ko inteko z’ibihugu byombi zigomba kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, yongera no gushima ubushake bw’ibihugu byombi mu gushakira amahoro arambye Akarere k’Uburasirazuba.

Gusa mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa yageze i Genève tariki ya 30 Nyakanga 2025, atesha agaciro ayo magambo ashimangira umwuka mwiza hagati y’impande zombi, ibi Inteko y’u Rwanda yagaragaje nko guhuzagurika mu miyoborere y’Inteko ya RDC.

Muri iri tangazo bagize bati: “Iyo imvugo itajyanye n’ibikorwa, bigira ingaruka ku rugendo rw’amahoro. Ibyemezo byafashwe bisaba ko inteko zombi zemeza amategeko ashyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro. Guhindagurika kwa bamwe bishobora kubangamira uwo mushinga munini kandi ukenewe mu Karere.”

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yibukije ko amahoro n’umutekano birambye bishingira ku kwimakaza ibiganiro byubaka, icyizere hagati y’abafatanyabikorwa n’ubunyangamugayo mu kubahiriza amasezerano yashyizweho umukono.

Yashoje isaba abayobozi bose b’ibihugu byombi, by’umwihariko abayoboye inteko, kugaragaza umurongo uhamye, ubunyangamugayo n’ubushake bwo gukomeza kubakira ku masezerano y’amahoro kugira ngo Akarere kose kagerweho n’amahoro arambye.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]