Urubyiruko rwitabiriye umuhango wo gusoza Inteko rusange ya 20 y’Ihuriro ry’Abepiskopi bo muri Afurika na Madagascar (SECAM), rwasabwe guharanira kwihesha agaciro no gushyira imbaraga mu bikorwa bibubaka kandi bibateza imbere.
Uyu muhango wari witabiriwe n’Abakaridinali, Abepiskopi, abapadiri n’abayobozi b’Igihugu batandukanye barimo na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique.
Wabimburiwe n’igitambo cya Misa cyo guhimbaza Yubile y’urubyiruko cyabereye ku ngoro ya Bikiramariya iri i Kibeho, ahari hateraniye urubyiruko ibihumbi rwaturutse mu ma Diyosezi yose y’igihugu no hanze y’u Rwanda.
Minsitiri Habimana wari umushyitsi mukuru, yashimiye Abepiskopi bahisemo ko inama yabo ibera mu Rwanda anabashimira kubw’insanganyamatsiko bahisemo ishingiye ku byiringiro, amahoro n’ubwiyunge, ijyanye neza n’urugendo rwo kwiyubaka.
Ati” Insanganyamatsiko mwahisemo ihura neza n’urugendo rwo kwiyubaka ku Rwanda mu myaka 31 ishize, u Rwanda rwongeye kugarura amizero no kugarura amahoro, amahoro arambye mu Banyarwanda.”
Yashimangiye kandi ko imikoranire myiza hagati ya Leta na Kiliziya bigomba gushyira imbere iterambere ry’umuturage kugira ngo Roho nziza ibeho mu mubiri muzima.
Minisitiri Habimana yaboneyeho no gusaba urubyiruko gufata iya mbere mu gukoresha neza amahirwe rufite mu kwiteza imbere binyuze mu guhuza ukwemera n’ibikorwa byiza nk’uko Bibiliya ibivuga.
Ati” Mufate iya mbere mumurikire urubyiruko bagenzi banyu mubakangururira kwihesha agaciro, bashyira imbaraga mu bikorwa bibubaka kandi bikabateza imbere.”
Arikiyepiskopi wa Kigali Antoinne Karidinali Kambanda yagarutse ku by’ingenzi byaganiriweho mu nama ya SECAM ya 2025, hibandwa ku guteza imbere urubyiruko.
Ati” Mu nama icyo twaganiriyeho cy’ingenzi ni ugushora mu rubyiruko, ikenurabushyo n’iyogezabutumwa mu rubyiruko. Abakiri bato muri amizero yacu, kuko iyo tubafite nimwe tubonamo Kiliziya y’ejo umurage w’ukwemera mukazawukomeza.”
Iki gitambo cya Misa cyayobowe na Karidinali, Cardinal Fridolin Ambongo wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse agenerwa impano y’ishusho ya Bikiramariya na Musenyeri Selesitini Hakizimana wa Diyosezi ya Gikongoro.













