Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda byemeranyije ko u Rwanda rushobora kwakira abimukira bazaba birukanwe muri Amerika, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Yolande Makolo ndetse n’umwe mu bayobozi bo mu gihugu.
Amasezerano ateganya ko u Rwanda rwakwakira abimukira bagera kuri 250, yashyiriweho umukono i Kigali muri Kamena n’abayobozi b’u Rwanda n’aba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko uwo muyobozi umwe w’u Rwanda wifuje ko amazina ye atatangazwa yabwiye igitangazamakuru Reuters.
Mu gihe ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bukomeje gukaza ingamba ku bijyanye n’abimukira. U Rwanda rwemeje ko ruzakira abimukira bagera kuri 250 baturutse muri iki gihugu, ndetse Amerika yamaze kohereza urutonde rwa mbere rw’abantu 10 bagomba gusuzumwa.
Umuvugizi w’u Rwanda Yolande Makolo yatangaje ko u Rwanda rwemeye kwakira abimukira kubera amateka nkaya rwanyuzemo kandi rushyigikiye gusubiza mu buzima busanzwe no kunga ubumwe abahuye n’ibibazo.
Ati “U Rwanda rwemeranyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwakira abimukira bagera kuri 250, ahanini kubera ko hafi buri muryango nyarwanda wagezweho n’ingorane zo kwimurwa ku gahato, kandi indangagaciro zacu nk’igihugu zishingiye ku gusubiza mu buzima busanzwe no ku kongera kunga ubumwe.”
Yolande yavuzeko aya masezerano ateganya ko u Rwanda ruzaba rufite ububasha bwo kwemeza mbere buri muntu ku giti cye niba yemerewe koherezwa mu Rwanda.
Ati” Abazemererwa bazahabwa amahugurwa ajyanye n’umurimo, ubuvuzi, ndetse n’ubufasha mu bijyanye naho gutura kugira ngo batangire ubuzima bushya mu Rwanda. Ibi bizabaha amahirwe yo kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bwa kimwe mu bihugu biri ku muvuduko wihuse w’iterambere kuva mu myaka and 10 ishize.”
Aya masezerano avuga ko u Rwanda ruzakira gusa abimukira barangije ibihano by’igifungo cyangwa abatarigeze bakurikiranwa mu manza z’ubutabera, ndetse ko nta ngingo irimo ivuga ko umuntu yaza gukomereza igihano cye mu Rwanda, ni mu gihe kandi abahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana batazemerwa kwakirwa.
Umuyobozi W’u Rwanda yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizaha u Rwanda inkunga y’amafaranga yo gufasha muri iki gikorwa, yongeraho ko iyo nkunga yamaze kwemezwa muri Nyakanga, nubwo atatangaje ingano yayo mafaranga.
Biteganyijwe ko Amerika n’u Rwanda bashobora kongera umubare w’abimukira bakirwa ukaba warenga 250, mu gihe impande zombi zabyumvikanyeho. Uwo muyobozi yongeyeho kandi ko aboherezwa mu Rwanda bazaba bafite uburenganzira bwo kuva mu gihugu igihe cyose babyifuje.
Ni nyuma yuko mu kwezi kwa Gicurasi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb.Olivier Nduhungirehe yari yatangaje ko u Rwanda ruri mu ntangiriro z’ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigamije kwakira abimukira bazaba birukanywe muri icyo gihugu.
Ibi bibaye nyuma y’uko muri Kamena i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika hasinyiwe amasezerano aganisha ku kugarura ituze n’umutekano mu Burasirazuba bw’Akarere ka Afurika y’Ibiyaga bigari, yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.








