Inteko Ishinga Amategeko yemeje itegeko rishya rishyira imbere serivisi 10 z’ubuvuzi hagamijwe kunoza itangwa rya serivisi z’ubuvuzi, kurengera uburenganzira bw’abarwayi no gukemura ibibazo bikigaragara mu rwego rw’ubuzima mu gihugu.
Iri tegeko rihuriza hamwe n’amategeko yatowe mu 2013 yerekeye ubwishingizi bw’abaganga n’iry’umwaka wa 2016 ryerekeye ubuzima bw’imyororokere.
Serivisi zemejwe muri iri tegeko uko ari 10 harimo izirebana n’imyororokere aho abana b’imyaka 15 kuzamura bemerewe kubona serivisi z’imyororokere nko kuboneza urubyaro no guhabwa inama, bidasabye ko babanza kubona uruhushya rw’ababyeyi. Ibi bigamije kugabanya inda ziterwa abangavu, aho imibare yerekana ko mu 2023 na 2024, habayeho inda zitateganyijwe mu bangavu zisaga 22,000.
Harimo kandi ubuvuzi bufasha abadafite urubyaro aho iri tegeko ryemera ko abagize ikibazo cyo kutororoka mu buryo busanzwe bashobora guhabwa ubuvuzi bwihariye burimo nko guterwa intanga (IVF). Ibi bizakorwa mu bigo byemewe kandi hakurikijwe amabwiriza y’ubuvuzi agenwa na Minisiteri y’Ubuzima.
Hazamo kandi ikijyanye no gutwitirana (surrogacy), ni uburyo bwo korohereza abadafite ubushobozi bwo gusama kubera uburwayi. Ni itegeko rizemezwa gusa ku bashakanye bafite impamvu zemewe za muganga, ikindi kandi ni uko iri tegeko ryamagana abakoresha cyangwa abakora ubu buryo mu buryo bw’inyungu bwite.
Ibindi harimo ubuvuzi hifashishijwe ikoranabuhanga, Abanyarwanda bazajya babasha kubona serivisi z’ubuvuzi hifashishijwe telefone cyangwa mudasobwa. Amavuriro nayo asabwa kubika neza inyandiko z’abarwayi, zirimo amajwi, amashusho n’amafoto, mu buryo bwizewe kandi bwemewe n’amategeko.
Hakazamo serivisi z’ubutabazi bwihuse risobanura ko abarwayi bashobora guhabwa ubutabazi bwihuse mu gihe bahuye n’ibibazo bikomeye by’ubuzima nk’impanuka cyangwa indwara zifata mu buryo butunguranye. Abarwayi bazajya bavurwa hatabanje gukurikirana ibijyanye n’impapuro, mu gihe bigaragara ko ubuzima bwabo buri mu kaga.
Hakazamo ubuvuzi buhanitse bukorerwa mu mavuriro akomeye, bwifashisha abahanga n’ibikoresho bihanitse, aho abarwayi baba bafite indwara zirengeje ubushobozi bw’ibitaro bikuru cyangwa ibya kaminuza.
Harimo ubwishingizi ku baganga aho abaganga n’amavuriro yose basabwa kugira ubwishingizi bubarengera mu gihe hari uwarwaye cyangwa ikindi kibazo kivutse cyatewe n’ingaruka z’ubuvuzi, bikazafasha kubona indishyi mu buryo bwemewe.
Ubuzirange bw’abatanga serivisi, aho ubuvuzi bukorwa n’abantu bize kandi bafite impushya zatanzwe n’inzego zibishinzwe, hagamijwe kubungabunga ireme ry’ubuvuzi no kurinda uburwayi bwatezwa n’abatarabyigiye.
Gushyigikira abafasha mu gutanga serivisi z’ubuzima ku rwego rw’ibanze, barimo Abajyanama b’ubuzima, bazakomeza gushyigikirwa kuko bagira uruhare rukomeye mu buvuzi ku rwego rw’ibanze, cyane cyane mu gutanga ubutumwa no kuvura indwara zoroheje.
Hakabamo n’uburenganzira ku kwemera cyangwa kwanga kuvurwa (informed consent), aho nta murwayi uzongera kuvurwa atabanje gusobanurirwa uko serivisi ikorwa, ibiyikubiyemo, ibyiza n’ingaruka zishoboka. Ibi bizatuma abarwayi bafata ibyemezo bumva neza, bigashimangira uburenganzira bwabo.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko iri tegeko rishya rizahindura byinshi mu mitangire ya serivisi z’ubuzima, ati: “Twashyize imbere uburenganzira bw’umurwayi, guca inzitizi urubyiruko ruhura nazo, no gukoresha ikoranabuhanga rifasha kugera kuri bose, cyane cyane abari mu byaro.”





