Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Jeanne-Françoise Mubiligi, yatangaje ko hari gutegurwa umushinga wo kubaka ahantu hashya hazimurirwa Imurikagurisha Mpuzamahanga (Rwanda International Trade Fair) i Gahanga, mu Karere ka Kicukiro.
Ni ibyo yagarutseho ubwo hafungurwaga ku mugaragaro iri murikagurisha ryatangiye ku wa 29 Nyakanga 2025, ryitabiriwe n’abamurika bagera kuri 800 ndetse biteganyijwe ko rizitabirwa n’abasura barenga ibihumbi 500.
Mubiligi yabwiye RBA ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda bateganya gushaka ahandi hantu ho kwimurira iri murikagurishwa i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, kubera ikibazo cy’uko aho ryari risanzwe ribera i Gikondo byagaragaye ko habaye hato kandi iri murikagurisha rikomeza kwaguka mu buryo bugaragara haba ku baryitabira n’abamurika baturutse hirya no hino ku Isi.
Ati” Dufite gahunda yo kubaka Gahanga, kugirango twubakire benshi kurushaho, ibiganiro tubirimo na MINICOM, ariko n’abandi bafatanyabikorwa bose twumva twifuza kugira muri iki gikorwa turabiganira ku buryo mu minsi itari myinshi tugomba kubagezaho gahunda irambuye.”
Iri murikagurisha ni kimwe mu bikorwa byagize uruhare rufatika mu guteza imbere ubucuruzi mu Rwanda, kubera ko rihuza abikorera b’imbere mu gihugu n’abaturuka mu mahanga, bifasha mu gusangira ubunararibonye, kumenyekanisha ibicuruzwa no gushaka amasoko mashya.
Umunyamabaganga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoin Marie Kajangwe ahamya ko iri murikagurisha ryateje imbere inganda n’ibyo zitunganya ndetse rizakomeza gutezwa imbere kugirango rizagire uruhare mu iterambere ry’u Rwanda rya 2050.
Ati” Iyo dutekereza icyerekezo 2050 hari ibyo dushaka kuzagera bitandukanye nk’igihugu, ibyinshi bishingiye ku guteza imbere ibigo by’abikorera, ni abashoramari ni abacuruzi bo mu Rwanda ndetse no mu mahanga bazatugeza kuri urwo rwego rw’iterambere.”
Rwanda International Trade Fair (RITF), izwi nka Gikondo Expo, yatangiye gukorwa bwa mbere mu mwaka w’1998, kuri ubu iri kuba ku nshuro ya 28.








