Ku wa 5 Ukwakira 2024, Abagize inama rusanjye y’umuryango wa RPF Inkotanyi mu bihugu by’i Burayi bahuriye mu mwiherero wabereye Copenhagen umurwa mukuru wa Denmark, baganira ku ruhare rwabo mu iterambere ry’u Rwanda.
Uyu mwiherero ubaye ku nshuro ya 12 witabiriwe n’abanyarwanda batuye ku mugane w’Uburayi barenga 800.
Bimwe mu byaganiriweho muri iyi nama ni uruhare rw’abanyarwanda bari mu mahanga mw’iterambere ry’u Rwanda n’umusanzu wabo mu gusigasira isura nziza yarwo binyuze mu bikorwa bitandukanye.
Umunyamabanga Mukuru Gasamagera Wellars waje ahagarariye Chairman, yagejeje ku banyamuryango intashyo za Perezida Kagame, anabashimira uburyo bitabiriye amatora aheruka, abasaba kongera umuvuduko mu gushyira mu bikorwa Manifesto y’imyaka itanu, bibanda mu kubumbatira ubumwe bwabo, kugira uruhare mu bukungu bw’u Rwanda.
Yasoje asaba abanyarwanda bari mu mahanga ko ubabona wese mubyo bakora, ababonamo u Rwanda n’indagagaciro zarwo.







