sangiza abandi

Dodani zakuwe mu mihanda ya Kigali bitewe no kwitegura Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025

sangiza abandi

Mu rwego rwo kwitegura Shampiyona y’Isi y’Amagare iteganyijwe kubera mu Rwanda muri Nzeri 2025, dodani nyinshi zari zisanzwe mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali zakuweho.

Nk’uko byatangajwe na Federasiyo y’Amagare mu Rwanda, FERWACY, uyu mwanzuro wafashwe hagamijwe kunoza ibikorwaremezo bizifashishwa mu mukino w’amagare no kubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga amarushanwa akomeye ku rwego rw’Isi.

Nk’uko bigaragara dodani zakuweho mu mihanda izakoreshwa n’abazitabira iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, mu rwego rwo kurushaho gutuma iyo mihanda igendekamo neza ndetse nabazayisiganwamo bakaba bizeye umutekano wabo, bitewe n’uko bakoresha umuvuduko wo hejuru, kwirinda impanuka, no gutuma ingendo z’abakinnyi zihuta.

Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI Road World Championships) izabera i Kigali kuva tariki ya 21 kugeza kuya 28 Nzeri 2025, ikazaba ari inshuro ya mbere iri rushanwa ribereye ku mugabane wa Afurika. Biteganyijwe ko rizitabirwa n’ibihugu birenga 75, rihuza abakinnyi b’amagare b’ibyamamare ku Isi, abatoza, abanyamakuru n’abakunzi b’uyu mukino bagera ku bihumbi.

Iri rushanwa ryitezweho guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mikino, kuzamura isura y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga, ndetse no kwerekana Kigali nk’umujyi uharanira iterambere rirambye binyuze mu guteza imbere siporo.

Mu rwego rwo kwitegura neza iri rushanwa, Leta y’u Rwanda iri kuvugurura imihanda irenga kilometero 260 izifashishwa mu masiganwa atandukanye.

FERWACY ishimangira ko nyuma y’amarushanwa, imihanda izakomeza kuba imeze neza, bitari mu gushyigikira isiganwa ry’amagare gusa ahubwo no kugaragaza Kigali nk’umujyi ugezweho wo gutwaramo igare ndetse no guha ikaze Isi yose.

Photos:

[fluentform id="3"]