sangiza abandi

KNC na Rafiki basusurukije abitabiriye Gen-Z Comedy (Amafoto)

sangiza abandi

Abanya-Kigali b’ingeri zitandukanye bitabiriye Gen-Z Comedy batahakanye ibyishimo n’umunezero nyuma yo gutaramirwa n’abahanga mu gusetsa bamaze kwandika izina muri ibi bitaramo.

Iri seka rusanjye ryabaye ku mu goroba wo ku wa kane, tariki ya 8 Kanama 2025. Fally Merci usanzwe utegura Gen-Z Comedy yatunguranye ubwo yaserukaga mu mwambaro wa Kisiramu.

Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru, bigaragaza uburyo abanya-Kigali bamaze kwibona muri iki gitaramo kiba kabiri mu kwezi.

Ni igitaramo cyafunguwe n’abanyarwenya bamaze kumenyerwa kandi bakunzwe barimo Gakwege, Dudu, Rumi, Karidinari n’abandi. 

Uretse abanyarwenya kandi hasusurukije itsinda ry’abana b’abanyeshuri baturutse mu karere ka Ruhango rya ‘Bright Future Academy’, aho bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu mbyino, indirimbo no gucuranga.

Mu mwanya w’umutumirwa w’umunsi hari hatumiwe umunyamakuru Kakooza Nkuliza Charles umenyerewe nka KNC, aho yagarutse ku rugendo rw’ubuhanzi bwe, uko yisanze mu itangazamakuru n’uburyo yaje gushinga ikipe y’umupira w’amaguru ya Gasogi United.

Yabwiye urubyiruko ko kwigirira icyizere aricyo cya mbere kigeza umuntu ku iterambere, ati “ Iyo wifitiye icyizere ntacyo udakora, ugomba kwirekura kugirango ibintu ubigereho.”

Nyuma y’umutumirwa hakiriwe abandi banyarwenya barimo Pilate, ukunze gusetsa asa n’uwigisha. Yahise akurikirwa n’umuhanzi Kenny Mirasano wihariye mu bijyanye no kuririmba.

Kenny yahagurukije imbaga y’abari bateraniye muri Camp Kigali, kubera ubuhanga bwe budasanzwe mu kuririmba, ndetse aboneraho kubatumira mu gitaramo cye kiri kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 9 Kanama 2025, kizamurikirwamo impano idasanzwe ye mu kuririmba.

Iki gitaramo kimaze kuba ubukombe cyasojwe n’umuhanzi Rafiki wabiciye bigacika mu myaka yashize, yongera kwibutsa abantu injyana benshi babyirutse bakunda.

Photos:

Photos: Moses

[fluentform id="3"]