Umutwe wa M23 wagaragaje impamvu utitabiriye ibiganiro bahuriramo na Leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bibera i Doha muri Qatar, bifitanye isano no kuba RDC yakomeje guhonyora ibikubiye mu masezerano y’amahoro hagati y’impande zombi.
Ihuriro AFC/M23 ryavuze ko ritazitabira ibiganiro by’i Doha kubera ko RDC yanze gufungura imfungwa zayo 700.
Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu impande zombi zihurira muri Qatar, ariko abo ku ruhande rwa AFC/M23 batangaza ko batazabyitabira.
Abari kwitabira ibi biganiro barimo Benjamin Mbonimpa, Maître René Abandi na Amani Kabasha. Aba aho kujya i Doha berekeje i Bukavu muri Kivu y’Epfo aho bagaragaye bari mu bwato bagiye mu nama i Bukavu igamije kwiga ku byaganiriweho i Doha mu biganiro biheruka.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye mu Mujyi wa Goma ku wa Kane, yavuze ko batazihanganira ubushotoranyi bwa Leta ya RDC, avuga ko bagiye kubimenyesha umuhuza n’abandi bose bagira uruhare mu biganiro by’i Doha.
Yashimangiye ko M23 ko M23 izakora ibishoboka byose ikazavanaho ubutegetsi bw’i Kinshasa bushyira abaturage b’iki gihugu mu makuba.

Abayobozi bo ku ruhande rwa Leta ntabwo baratangaza niba bazohereza intumwa zabo mu biganiro by’amahoro bibahuriza na M23 i Doha.




