Ikipe ya Gisagara VC yababariye umukinnyi wayo Muvara Ronard ukina hagati (Middle Blocker) waruherutse gufatirwa ibihano byo guhagarikwa amezi 3 adakina azira imyitwarire idahwitse yagaragaje mu irushanwa rya Volleyball ryo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Genocide Memorial Tournament 2026, ariko nyuma akandika asaba imbabazi.
Ibaruwa Ubuyobozi bwa Gisagara VC bwandikiye Muvara tariki 31 Nyakanga 2026 iragira iti,”Ubuyobozi bwa Gisagara VC bwakiriye ibaruwa yawe isaba imbabazi ya tariki 21 Kamena 2026. Mu ibaruwa yawe, wemeye amakosa wakoze mu irushanwa rya GMT 2026, werekana kwicuza, usaba imbabazi ndetse usaba andi mahirwe yo kongerwa kugirirwa icyizere. Ubuyobozi bwasomye neza ibaruwa yawe kandi buragushimira ubunyangamugayo bwawe, kuba wemera amakosa, no kuba waragaragaje ko ugiye kwitwara neza, ukaba umunyamwuga, kandi ugakurikiza amatego n’imyitwarire nk’uko bigenwa n’ikipe.”
Iyi baruwa ikomeza igira iti,”Nyuma yo gusuzuma ubusabe bwawe, Ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo kukubabarira ndetse bukuraho n’ibihano wari wafatiwe. Ibihano byawe bikuweho byose kuva tariki 1 Kanama 2026, ndetse n’ibyemezo byose wari wafatiwe bivuyeho. Uyu mwanzuro ugaragaza uburyo ikipe yiteguye gutanga amahirwe ya kabiri mu gihe umuntu yemera amakosa no kwisubiraho. Dutegereje ko uzitwara neza nk’uko wabyanditse mu ibaruwa yawe.“
Iyi baruwa yashyizweho umukono na Perezida w’agateganyo wa Gisagara VC, Bizimana Potient, wafashe uyu mwanya nyuma y’uko umunya-Croatia Tonći Tadić wayiyoboraga kuva muri 2023 agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Muvara Ronard yahagaritswe iminsi 90 (Amezi 3) adakina azira kwanga gukina umukino wa 1/4 muri GMT 2026 wagombaga guhuza Gisagara VC na Police VC, byaviriyemo ikipe ya Gisagara VC guterwa mpaga ihita isezererwa ndetse byanatumye adahamagarwa mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iri gukora imyitozo yitegura imikino y’Igikombe cya Afurika izabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Nzeri 2026.
Muvara ntabwo yari yahagaritswe wenyine kuko na Ngaboyintwari Cedric ukina asaranganya imipira (Setter) nawe yahagaritswe ariko we ntabwo yigeze asaba imbabazi ahubwo yasabye ko iyi kipe ya Gisagara VC yamuha ibyo imugomba bagatandukana.
Ku ruhande rwa Muvara, nyuma yo guhagarikwa yahise yandikira ikipe ya Gisagara VC asaba imbabazi ndetse byaje kurangira azihawe.
Muvara Ronard amaze umwaka mu ikipe ya Gisagara VC nyuma yo kuyisubiramo avuye mu ikipe ya REG VC, ndetse yafashije iyi kipe yo mu Ntara y’Amajyepfo kongera kujya mu mikino ya kamarampaka nyuma y’imyaka 2 itayikina ndetse itwara n’igikombe cya BK Arena Volleyball Cup 2025.
Muvara Ronard yakiniye andi makipe atandukanye yo mu Rwanda arimo APR VC na Rusumo High School yakiniye ubwo yari mu mashuri yisumbuye









