sangiza abandi

Ssebwato yasinyiye Amagaju FC aba umukinnyi wa gatatu iyi kipe ikuye muri Mukura VS&L

sangiza abandi

Ikipe ya Amagaju FC yo mu karere ka Nyamagabe yamaze gusinyisha umuzamu w’umugande Nicholas Ssebwato amasezerano y’umwaka umwe nyuma yo kurangiza amasezerano mu ikipe ya Mukura VS&L.

Nicholas Ssebwato yerekeje mu Amagaju FC nyuma y’imyaka 5 yari amaze akinira ikipe ya Mukura VS&L yo mu karere ka Huye.

Ssebwato abaye umukinnyi wa 3 usinyiye ikipe ya Amagaju FC avuye muri Mukura VS&L muri iyi mpeshyi ya 2026 nyuma y’umunya-Nigeria Ayilara Samson Oladosu wasinye imyaka ibiri n’umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Nzau Dimbumba Jordan wasinye umwaka umwe.

Uretse aba bakinnyi, n’umutoza Nshimiyimana Canisius watozaga Mukura VS&L yamaze gutangazwa nk’umutoza mukuru wa Amagaju FC muri uyu mwaka w’imikino ugiye kuza.

Ssebwato atandukanye na Mukura nyuma yo kurangiza umwaka umwe w’amasezerano yari yongereye muri iyi kipe mu mwaka ushize, yari yongereye amasezerano nyuma y’uko ibyo kujya muri APR FC yamwifuzaga byanze.

Ssebwato yifujwe na APR FC nyuma yo kugira umwaka mwiza w’imikino wa 2024/25 byatumye anahabwa igihembo cy’umuzamu mwiza w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda.

Nicholas Ssebwato w’imyaka 34 yakiniye andi makipe atandukanye arimo Sofapaka FC yo muri Kenya, Bright Stars FC, Sports Club Villa na Onduparaka zo muri Uganda.

Nicholas Ssebwato yegukanye igihembo cy’umuzamu mwiza w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda muri 2024/25

Photos:

[fluentform id="3"]