sangiza abandi

Bararwubatse rurakomera!! Dore ingo 11 z’ibyamamare mu Rwanda zarwubatse rugakomera

sangiza abandi

Ni kenshi bajya batera urubwa ibyamamare  ngo ntibijya bibasha kurwubaka ngo rukomere, ariko burya Umunyarwanda yaravuze ngo “Aba umwe agatukisha bose”. Hari ibyamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda byabashije kurwubaka rurakomera ndetse uyu munsi abakibyiruka bashaka kuzubaka uruzira kuryana hari amasomo arenze rimwe bakura kuri izi ngo z’ibyamamare.

1. KANYOMBYA & UMULISA JEANNE

Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya Kayitankore Ndjoli uzwi cyane nka Kanyombya n’umugore we Umulisa Jeanne, barushinze mu mwaka w’i 1978. Uyu munsi imyaka ishize ari 47 urwo bakundana rugikomeye nk’inyundo, ndetse bafitanye abana babiri.

2. NGARAMBE FRANCOIS XAVIER & NGARAMBE SOLANGE.

Umuhanzi wo ha mbere, Ngarambe Francoise Xavier na Ngarambe Solange barushinze mu mwaka w’i 1993. Uyu munsi muri 2025 imyaka ishize ari 31 urukundo rwabo rugitoshye nk’ibiti byo mu ishyamba rya Amazon. Imana yahaye umugisha urukundo rwabo aho uyu munsi bafitanye abana batanu barimo Rwego Ngarambe uherutse kugirwa Umunyamabanga muri Ministeri ya Siporo.

3. DANNY VUMBI & MAMA JAYZ

Umuhanzi Danny Vumbi n’umugore we Mama Jayz barushinze mu mwaka w’i 2001, uru ni urugo rwa bahanga kuko Mama Jayz ari umwarimu w’imibare ku ishuri rya Cyahafi. Uyu munsi mu 2025 imyaka ishize ari 24 urukundo rwabo rukiri intangarugero ndetse bafitanye abana b’abasore batatu.

4. TOMCLOSE & TRICIA

Umuhanzi ndetse akaba n’Umuganga ukomeye, Tom Close n’umugore we w’Umurundi Niyonshuti Tricia bamenyanye mu 2009 icyo gihe Niyonshuti yarakiri umunyeshuri muri Kaminuza ya KIST. Urukundo rwabo rwarakuze ndetse baza gukora ubukwe mu 2013. Uyu munsi imyaka ishize ari 12 urukundo rwabo ruhora ari rushya! Imana yashimye urukundo rwabo ndetse ibaha umugisha wa bana batanu.

5. BUTERA KNOWLESS & ISHIMWE CLEMENT

Umuhanzi Butera Knowless n’umugabo we Producer Ishimwe Clement, bahuye ku nshuro ya mbere ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye ku ishuri rya APACE mu mujyi wa Kigali gusa icyo gihe ntabwo bigeze bakundana cyane ko umwe yigaga imbere yundi ho imyaka ibiri.

Nyuma y’ubuzima bw’ishuri mu mpera z’umwaka w’i 2011 batangiye gukundana maze mu 2012 urukundo rurushaho gukomera aho baje gukora ubukwe muri 2016. Kuva mu 2011 kugera uyu munsi muri 2025 imyaka ishize ari 14 urukundo rwabo rukiri intangarugero ndetse bafitanye abana batatu.

6. Kayishema Tity Thierry na Muhorakeye Justine

Umunyamakuru w’imikino Kayishema Tity Thierry n’umugore we Muhorakeye Justine uwavuga ko ari intangarugero ntabwo yaba abeshye, aba bombi bamenyanye biga mu mashuri abanza mu myaka y’i 2002 urukundo ndetse n’umubano wabo byaje gukura maze muri 2016 baza kurushinga biyemeza kubana akaramata. Ku munsi wa none bafitanye abana babiri ba bakobwa.

7. MISS SHANEL & FAVIER

Umuhanzikazi Miss Shanel wamenyekanye cyane mu minsi n’umgabo we Umufaransa Guillaume Favier barushinze mu mwaka w’i 2014, aho bakoreye ubukwe i Paris mu Bufaransa. Kuri ubu aba bombi bafitanye abana babiri.

8.RIDERMAN & AGASARO NADIA

Umuraperi Riderman na Agasaro Nadia bamenyanye Agasaro ari umufana we ukomeye, ubwo hari mu mwaka w’i 2013. Gusa uko iminsi yagiye ishira baje kwisanga bakundana. Aba bombi baje gukora ubukwe mu 2015 ndetse uyu munsi urukundo rwabo ruracyakomeye nk’inyundo ndetse bafitanye abana batatu.

9. Lucky Nzeyimana na Murekatete Divine

Umunyamakuru ufite izina rikomeye mu myidagaduro Nyarwanda, Lucky Nzeyimana na Murekatete Divine bamenyanye mu mwaka w’i 2010, icyo gihe Nzeyimana yari yarabaswe n’ingeso yo guteega (betting), Uyu mufasha we yaje kubimucaho.

Nyuma y’imyaka bakundana urukundo rwabo baje kurwereka inshuti n’abavandimwe ndetse n’imiryango umunsi bakora ubukwe mu 2016, baza no kubyarana abana babiri umuhungu Ragnar n’umukobwa Hudha.

10. ANNICK MUKUNZI & JOY IRIBAGIZA

Umukinnyi w’umupira Yannick Mukunzi na Iribagiza Joy bamenyanye mu 2014, urukundo rwabo rwaje gukura ndetse mu 2019 basezerana imbere y’amategeko. Nyuma yaho baje gutera indi ntambwe maze muri 2023 basezerana imbere y’Imana n’abantu, kuri ubu bafitanye abana babiri ba bahungu.

11. BRUCE MELODY & CATHERINE

Bamenyanye mu 2014, nyuma yaho mu 2015 baje kwibaruka imfura yabo nyuma y’imyaka ine muri 2019 Imana yabahaye umugisha w’umwana wa kabiri w’umukobwa. Uyu munsi muri 2025 Imyaka ishize ari 11 urukundo rwabo rugitoshye nk’ibiti byo mu ishyamba rya Amazon.

Photos:

[fluentform id="3"]