Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) bwatangaje ko kubera gahunda yo gusaranganya amazi mu Mujyi wa Kigali, bitewe n’icyibazo cy’igabanuka ry’amazi ryatewe n’impeshyi, hari ibice bimwe bizabura amazi guhera ku itariki ya 11 kugeza kuya 12 Kanama 2025, kugira ngo amazi agezwe no ku bindi bice bimaze iminsi bitayabona.
Nk’uko byagarutsweho mu itangazo ryashyizwe hanze na WASAC, kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 9 Kanama 2025, iyi gahunda yo gusaranganya amazi igamije kuba yagezwa no bice bimaze igihe byarayabuze aribyo Rwimbogo, Kabeza ku Mucyo, Gasogi, Ndera, Rusheshe, Rubirizi, Karembure, Sabaganga, Bisambu, Niboye, Murambi, Nyanza, Kagarama na Muyange.
WASAC yamenyesheje ko hari ibice bizagirwaho ingaruka no kubera amazi ku itariki ya 11 na 12 Kanama 2025, ubwo azaba ari kugezwa ku bandi.
Ibyo bice bizagerwaho no kubura amazi ni Nyamirambo, Nyakabanda, Rwezamenyo, Kigali, Nyarugenge na Gitega aho ni mu Karere ka Nyarugenge, na Gisozi, Kacyiru, Jabana, Jali, Gatsata, Remera, Kimironko na Ndera aha ni mu Karere ka Gasabo.
WASAC kandi yaboneyeho gusaba abaturage batuye muri ibi bice bizabura amazi kubika ayo bazakenera muri ibyo bihe, kugira ngo babashe gukomeza ibikorwa byabo bya buri munsi nubwo amazi azaba adahari.
Yongeyeho kandi ko yiseguye ku bafatabuguzi bayo ku kuba hari abatarimo kubona amazi nk’uko bisanzwe, kubera igabanuka ry’amazi ahanini ryatewe n’igihe cy’impeshyi.






