Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yasuye umushinga w’ubuhinzi wa Gabiro Agribusiness Hub, ukorera mu Ntara y’Iburasirazuba, agaragaza ko hakenewe gutekerezwa ku buryo bwo gushakira amacumbi no gutwara abakozi b’uyu mushinga baturuka kure.
Ni bimwe mu byo yagarutseho ku wa Gatanu, tariki ya 8 ubwo yasuraga uyu mushinga uherereye mu Karere ka Nyagatare, mu munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri mu turere tw’Iburasirazuba rugamije kureba aho imishinga y’ubuhinzi igeze.
Uyu mushinga w’ubuhinzi wa Gabiro Agribusiness Hub witezweho kongerera igihugu umutekano w’ibiribwa, kugabanya gucuruza imbere mu gihugu ibituruka hanze, ndetse no guteza imbere ubuhinzi, nk’uko bigaragazwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Kugeza ubu, abakozi bagera ku 6,000 bamaze kubona akazi muri uyu mushinga, nk’uko byemejwe na Aloysius Ngarambe, Umuyobozi Mukuru wa Gabiro Agribusiness Hub.
Uyu mushinga uri mu cyiciro cya mbere gikoresha hegitari 5,600, ariko biteganyijwe ko mu cyiciro cya kabiri hegitare zizagera mu 10,000, bizatuma ubuso bwose buzakoreshwa bugera kuri hegitari 15,600, bikaba biteganyijwe ko n’umubare w’abakozi uziyongera cyane.
Sosiyete y’ubuhinzi ya Kinvest, ikorera muri uyu mushinga, ivuga ko ihinga ibihingwa birimo puwavuro, inyanya zo kohereza mu mahanga, n’ibindi bihingwa bya kijyambere, aho ikoresha abakozi 60 bahoraho n’abagera kuri 600 b’igihe gito, bashobora no kugera kuri 800 bitewe n’ibihe by’ihinga.
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko nubwo umushinga uha amahirwe abaturiye agace ukoreramo, ariko bishoboka ko bashobora gukenera abakozi baturutse kure kandi ko bose bakeneye kumenyerwa aho gutura.
Ati “Dukeneye gutekereza uburyo twabonera aho kuba abo bakozi mu gihe baturutse kure. Niba abashoramari bose uko ari barindwi batangiye gukenera abakozi benshi b’igihe gito, aka gace ntikazababona. Ni yo mpamvu tugomba gushaka ahandi tuzabakura, kandi tugatekereza aho bazaba.”
Jesse Ratichek, Umuyobozi wa Kinvest, yavuze ko mu gihe imihanda yakongererwa ubushobozi, gutanga serivisi z’ubwikorezi bizoroha, ndetse anavuga ko gushaka imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange ari kimwe mu bisubizo.
Umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub watewe inkunga ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na sosiyeti ya Netafim yo muri Isiraheli izobereye mu ikoranabuhanga rigezweho mu kuhira imyaka.
Uyu mushinga ufasha abahinzi kuhira imyaka yabo hakoreshejwe uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga.











