Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwe (ANU) mu Mujyi wa Kigali ryafashe abagabo babiri batwaye kuri moto urumogi ibiro 31.
Aba bagabo bafashwe tariki ya 9 Kanama 2025, ni Ndindirimana Emmanuel w’imyaka 38 na Ngirinshuti Azalias w’imyaka 22 bari batwaye uru rumogi kuri moto ifite purake RC660Z.
Bafatiwe mu Murenge wa Rusororo, Akagali ka Kabuga ya kabiri, Umudugudu wa Bwiza, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko aba bagabo bakwirakwiza urumogi mu baturage bakoresheje moto.
Aba bombi bamaze gufatwa, bavuga ko urumogi bari bafite barukuye mu Karere Ka Kirehe aho rwinjirira ruvuye muri Tanzania, bakaba bari barujyanye mu Karere ka Muhanga, ku wabatumye wari bunabahembe.
Ndindiriyimana ari nawe nyiri moto yavuze ko iyo arugezayo yari guhembwa ibihumbi 150Frw ni mu gihe mugenzi we wari uruteruye, we yari buhembwe ibihumbi 50Frw, ndetse ibi bikorwa akaba aribyo basanzwe babikora.
Abafashwe bakomeje gukorwaho iperereza kugirango boherezwe mu rwego rw’Ubugenzacyaha RIB, ndetse ngo hatahurwe n’amakuru yabo bakoranaga.
Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yasabye Abanyarwanda guhagarika kwishora mu byaha nk’ibi kuko inzego z’umutekano z’u Rwanda zitazabihanganira.
Ati” Abishora mu gucuruza ibiyobyabwenge baragirwa inama yo kubireka kuko amayeri yose bakoresha yaramenyekanye. Polisi y’igihugu nta bwo izihanganira umuntu wese uroga abaturage abaha ibiyobyabwenge. Ababikora n’ababitekereza barye bari menge kuko bazafatwa kandi bagahanwa.”
Asoza yiibutsa abaturage gukomeza kugira uruhare mu gutahura no kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge, batangira amakuru ku gihe, bakumira icyaha kitaraba.
Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya 263 igika cya 1 havuga ko umuntu wese ufashwe urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko uwakoze icyi cyaha ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20Frw ariko atarenze miliyoni 30Frw, ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Polisi y’u Rwanda yafatanye abagabo babiri urumogi rw’ibiro 31