Abarwanyi b’umutwe wa M23 utavuga rumwe na leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigaruriye utundi duce dushya mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nk’uko amakuru ava muri ibi bice abyemeza.
Uduce iri huriro ryigaruriye ni uduherereye muri teritware ya Walungu ihana imbibi niya Uvira, Shabunda ndetse niya Mwenga muri Kivu y’Epfo.
Mu mirwano yahuriyemo AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC ririmo FARDC, FDLR, ingabo z’Uburundi na Wazalendo, ku munsi wo ku wa kane no ku wa gatanu, ndetse no mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki ya 09 Kanama 2025, niyo yahesheje uyu mutwe wa AFC/M23 gufata uduce dutandukanye two muri Walungu.
Utwo duce twafashwe turimo aka Muramba kagabanya teritware ya Walungu niya Shabunda. Gufata aka gace biha amahirwe menshi uyu mutwe kwagurira ibirindiro byawo muri Shabunda imwe muri teritware za Kivu y’Epfo zikungahaye cyane ku mabuye y’agaciro.
Utundi duce M23 yafashe ni aka Nzibira nako gaherereyemo ikibuga cy’indege, Kaniola, Bwahungu, Cilumba na Muzinzi.
Amakuru yifatwa ry’utu duce yemejwe na sosiyete sivili yo muri ibyo bice, aho yanashimangiye ko muri iriya minsi itatu humvikanagamo urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje byatumye abaturage benshi bahunga berekeza mu bindi bice bitekanye.
Uyu mutwe wafashe turiya duce mu gihe ku wa gatanu wagombaga guhurira i Doha muri Qatar na Leta y’i Kinshasa mu biganiro bitaziguye biganisha impande zombi ku mahoro arambye.
Ku wa kane abayobozi ba AFC/M23 bari batangaje ko batazitabira biriya biganiro, kuko batahawe ubutumire bwabyo, ndetse kandi bagaragaza ko leta ya RDC itajya yubahiriza ibyo baba bumvikanye, bityo bavuga ko ntacyo n’ubundi bitanga.



