Pariki y’Akagera yatangaje ko yishimiye imyaka 10 ishize intare ziyigaruwemo nyuma y’imyaka hafi 20 zarazimiye, ubu zikaba zimaze kugera kuri 62.
Mu 2015 ni bwo Pariki y’Akagera yagejejwemo intare zirindwi, zigenda zororoka bitewe n’umuhate w’u Rwanda wo kwita no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Kuri uyu wa 10 Kanama 2025, ubwo hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Intare, hagarutswe ku kamaro k’iyi nyamaswa ifatwa nk’Umwami w’Ishyamba mu bukerarugendo bw’u Rwanda.
Pariki y’Akagera ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X yashimye uko intare ziyibarizwamo zororotse cyane.
Iti “Hashize imyaka 10 intare zongeye kugarurwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera kubera ko hari hashize imyaka 20 zitabarizwamo, zakomeje kororoka ndetse kugeza ubu zimaze kugera kuri 62.”
Izi ntare zagaruwe muri pariki mu mwaka wa 2015 zatangiye ari 7 zirimo ingore 5 zaturutse muri Afurika y’Epfo.
Bitewe n’uburyo bwo kubungabunga inyamaswa mu buryo buhamye, gukorana neza n’imiryango ikikije pariki no gukumira ba rushimusi, umubare wazo wiyongereye uva kuri 7 ugera kuri 62 uyu munsi.
Kugaruka kw’intare muri Pariki y’Akagera byatumye ibikorwa by’ubukerarugendo birushaho kwiyongera, bigirira akamaro igihugu n’abaturage bo mu turere tuyikikije.
Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bw’Intare watangiye kwizihizwa mu 2013 mu rwego rwo gukomeza kubungabunga imibereho yazo, kumenya no kwita ku bibazo zihura na byo n’ibindi.
Pariki y’Akagera ifite ubuso bwa kilometero kare 1120, ikaba ibarizwamo inyamaswa zirenga ibihumbi 12. Muri zo harimo eshanu nini ku Isi, ni ukuvuga intare, ingwe, inzovu, inkura n’imbogo.
Mu mwaka wa 2014, Pariki y’Igihugu y’Akagera yatangaje ko abayisura biyongereyeho 3,83%, bagera kuri 56.219, bavuye kuri 54.141 bayinyuzemo mu 2023.
Muri uwo mwaka, Pariki y’Akagera yinjije miliyoni 4,7$ avuye kuri miliyoni 4,6$ yari yinjije mu 2023.






