Nate Ament, uri mu bakinnyi bakiri bato bafite impano ikomeye muri Basketball ndetse bahanzwe amaso muri NBA ari mu Rwanda mu rugendo rugamije gusura ibyiza nyaburanga by’igihugu no guhura n’urubyiruko rukina uyu mukino.
Ament yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 9 Kanama 2025, ndetse amashusho agaragaza yakirwa na nyina w’umunyarwandakazi.
Uyu mukinnyi w’imyaka 18 ufite impano idasanzwe mu mukino wa Basketball aheruka gushyirwa ku rutonde rw’abakinnyi 100 beza bakiri bato ariko bagaragaza impano ikomeye muri uyu mukino ndetse bashobora gutangira kwifashishwa muri NBA 2026.
Mu mwaka ushize kandi yaserukanye n’Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika y’abatarengeje imyaka 18 mu mikino ya ‘2024 FIBA U-18 Americas Championship’ banegukanyemo umudali wa zahabu.
Ament ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije gusura ibyiza nyaburanga by’igihugu ndetse afite gahunda yo kuzahura n’urubyiruko rw’abakiri bato bafite impano muri Basketball bakaganira ndetse bakamwigiraho nabo.
Uyu musore kandi aherutse gushyira hanze urukweto rukoze mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda yakorewe n’uruganda rwa Reebok bakorana, ibi byagaragaje urukundo afitiye igihugu nyina akomokamo.









