sangiza abandi

Rubavu igiye gutangira kuvugururwa mu cyerekezo 2050

sangiza abandi

Igishushanyo mbonera cy’imikoreshere y’ubutaka hashingiwe ku cyerekezo 2050 kigaragaza ko umujyi wa Rubavu nk’umwe mu yegereye umupaka uzakomeza gutezwa imbere ukunganira Kigali, binyuze mu kuvugurura ibikorwa remezo, guteza imbere ubukerarugendo, kuzamura ubucuruzi bw’imbere mu gihugu no hanze yacyo n’ibindi.

Ni muri urwo rwego mu Karere ka Rubavu hateganyijwe imishinga myinshi irimo kuvugurura ibikorwa remezo birimo imihanda, amaduka, amahoteri, ndetse n’ibyanya by’ubukerarugendo.

Igishushanyo mbonera kigaragaza ko kuri site isanzwe ari iy’ingabo z’u Rwanda na Polisi ingana na hegitare 1,8 iri hafi n’ikibuga cy’indege n’isoko rya Rubavu, hateganyijwe kubakwa inzu zigezweho z’ubucuruzi zijyanye n’icyerekezo, hazajya hatangirwa serivisi nk’izitangirwa mu isoko mpuzampahanga rya Rubavu ry’ubatswe mu 2019.

Aha ni muri metero zisaga 800 uvuye ku mupaka muto uhuza u Rwanda na RDC (Petite Barrier), na metero 500 uvuye kuri gare isanzwe na metero 900 uvuye kuri gare nshya ya Rubavu.

Hari umushinga kandi wo kuvugurura umuhanda uri haruguru y’isoko rya Rubavu, ku buryo utazajya unyuramo imodoka (Car free zone), hazajya hakorerwa ubucuruzi, habe hamurikirwa ibikorwa bishingiye ku muco byose bikurura ba mukerarugendo.

Hari gahunda kandi yo kuvugurura site ya hegitare 0,78 iri iruhande rw’urukiko Rukuru rwa Rubavu, isanzwe ituwemo ariko irimo na parikingi y’imodoka, hazavugururwa hashyirwe gare, hanyuma ibibanza bihakikije byubakwemo inyubako zizajya zitanga serivisi zikenerwa n’abagenzi.

Hafi n’ikiyaga cya Kivu hari umushinga wo kuhubaka inzira nini y’abanyamaguru ku nkengero z’ikiyaga izafasha abahasura kubona neza ubwiza bw’ikiyaga, hubakwe n’ubusitani butuma hagaragara neza, hashyirwe ibikorwa by’ubugeni, amato mato, aho kurira no kunywera ku buryo haryohera abahatembera.

Uretse mu mujyi hagati hari na gahunda yo kuvugurura no kwagura ibitaro bya Rubavu, bizongererwa amagorofa, hagati hasigwemo umwanya munini uzajya ukoreshwa n’abarwayi n’abarwaza mu buryo bwo kuruhuka, ndetse hubakwe n’ibindi bitaro muri santire ya Kabumba mu murenge wa Bugeshi na Mudende byunganira ibya Rubavu.

Muri iyi santire ya Kabumba hari na gahunda yo kuhubaka ishuri ry’imyuga (TVET), hubakwe ikibuga cy’imikino, hubakwe gare yakira imodoka zivuye Rubavu mu mujyi, ku buryo iyi santire izaba yunganira umujyi wa Rubavu muri rusange.

Hari na gahunda kandi yo kubaka icyanya cy’inganda muri aka Karere ka Rubavu, kizaba kiri kuri hegitare 190, mu murenge wa Rugerero na Nyakiliba, mu kagari ka Basa, Muhira na Bisizi. Muri izi hegitare harimo izisaga 113 zizubakwamo inganda nto z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubucuruzi buranguza n’ibindi bikorwa biringaniye.

Photos:

[fluentform id="3"]