Urukundo nyarwo ntirubeshya, ntirubangikana kandi ruraramba. Ibi nibyo byaranze inkuru y’urukundo rw’umunyamakuru w’imikino Kayishema Tity Thierry n’umugore we Justine Muhorakeye, rwatangiye bakiri abana bato biga mu mashuri abanza.
Gukunda ni byiza ariko bikaba akarusho iyo ukunze ugukunda, uri mu rukundo nyarwo wese aba yumva ari ijuru rito, aba yumva ariho hantu ashaka kuba ndetse rwose agera mu maboko yuwo akunda akumva araruhutse, akumva aratekanye bikamwibagiza imihati n’imihangayiko yo muri ubu buzima.
Muriyi nkuru munyemerere dufungure indi paji turebere hamwe inkuru y’urukundo rw’umunyamakuru Kayishema Tity Thierry n’umufasha we Justine Muhorakeye.
Kayishema Tity Thierry ni umunyamakuru w’imikino ubimazemo imyaka irenga 13, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’itangazamakuru yakuye muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, ndetse yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Salus, Radio Isango Star, Flash Fm, IGIHE.com, RadioTV10 ndetse na RBA akoraho kuva mu 2018.
Inkuru y’urukundo rw’uyu munyamakuru n’umufasha we Muhorakeye itangira mu mwaka w’i 2002 ubwo bari abanyeshuri mu mashuri abanza ku ishuri rya A.S.P.K Primary school I, iri ni ishuri riherereye mu murenge wa Mutenderi ho mu karere ka Ngoma ni mu ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda.
Icyo gihe Kayishema yigaga imbere ya Justine imyaka ibiri, kuko Kayishema yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri naho Muhorakeye yiga mu wa kane w’amashuri abanza ariko bakaba bari batuye mu kagari kamwe.
Kuva icyo gihe aba bombi batangiye kuba inshuti za hafi aho bandikiranaga udupapuro bihishe ku buryo nta murezi wari kurabukwa ibyabo, byarakomeje ndetse bajya gusoza amashuri abanza batangiye kwiyumvanamo biruseho,, nyuma yaho binjiye mu rugendo rwa mashuri yisumbuye noneho urukundo rwabo rurushaho gukomera.
Mu mwaka w’i 2007 Kayishema Tity Thierry yasoje amashuri yisumbuye ku ishuri rya Appega Gahengeri nabwo aba bombi bagikundana ndetse cyane, nubwo abenshi mubo biganaga bamubwiraga ko ibyabo ari rwa rukundo rwo kw’ishuri rudashoboka ibyo abenshi bazi nka (Amour scolaire).


Mu mwaka w’i 2008 Ubwo Kayishema yatangiraga amasomo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, urukundo rwe na Muhorakeye rwari rugitoshye ndetse inshuro nyinshi uyu mufasha we yafataga umwanya akajya gusura Kayishema aho yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ahahoze hitwa Butare, ubu ni mu Karere ka Huye.
Bitewe no gukomera k’urukundo rwabo Kayishema na Muhorakeye, byagezaho inshuti zabo zirabimenya ndetse zikajya zibagana zikeneye amasomo y’urukundo ruzira uburyarya.
Kayishema na Justine bakundanye uruzira agahararo ndetse bombi banyuranye muri byinshi , batsinze byinshi barikumwe ndetse bagera kuri byinshi barikumwe.
Yego nta byera ngo de ariko ntakintu kigeze kiba ngo gitume aba bombi buri umwe anyura inzira ze. Mu makuba ndetse no mu byishimo bari bakitana ‘Ma Cherie’, ‘Mon Amour’ n’andi mazina menshi abakundana bitana.
Mu mwaka w’i 2016 Kayishema ndetse n’umufasha we Justine bafashe umwanzuro wo kwereka ababyeyi, inshuti ndetse n’abavandimwe urwo bakundana, muri uwo mwaka mu Ugushyingo bakoze ubukwe basezerana imbere y’amategeko ndetse n’Imana biyemeza kubana akaramata.
Imana yahaye umugisha urukundo rwabo aho kuri uyu munsi bafitanye abana babiri ba bakobwa aribo Kayishema Tiana bibarutse muri 2017 ndetse na Kayishema Tana bibarutse mu mwaka w’i 2022.


Kayishema avugako imwe mu mpamvu yatumye abasha gukundana na Justine igihe kirenga imyaka 20 bakaza no kurushinga nk’umugabo n’umugore aruko uyu mufasha we yamusanganye imico myiza iboneye ndetse no kumenya gufata ibyemezo byuje ubwenge.
Mu magambo Kayishema yivugiye mu 2016 ku munsi w’ubukwe bwabo yagize ati “Justine namukunze cyane ndetse mfata umwanzuro ko tugomba no kurushinga kubera ibitekerezo bye, buriya ni umuntu witonda cyane kandi afata ibyemezo ubona ko birimo ubwenge no gushishoza cyane.”
Uyu munsi imyaka icyenda iruzuye neza Kayishema Tity Thierry arushinze na Justine Muhorakeye ariko by’umwihariko imyaka 23 irashize bakundana kuko twabigarutseho ko umubano wabo watangiye muri 2002, ubwo aba bombi bigaga mu mashuri abanza ntawuzi ko igihe kizagera ibintu byabo bigafata umurongo uhamye ndetse bakavamo urugo rw’Ikitegererezo mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Igitangaje n’uko aba bombi nta numwe ufite uwo bahoze bakundana benshi bita umu Ex, kuko bahoze bakundana hagati yabo, uyu munsi ni abahamya b’urukundo nyarwo.







