sangiza abandi

Abakinnyi ba APR FC bahize kwitwara neza mu marushanwa abategereje

sangiza abandi

Abakinnyi n’abatoza b’ikipe y’ingabo z’igihugu, APR FC, bahize kwitwara neza mu mikino ya Pre‑Season, CECAFA Kagame Cup na CAF Champions League.

Ni ibyo bagarutseho mu kiganiro bagiranye n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’umuyobozi Mukuru wa APR FC, Gen MK Mubarak, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, tariki ya 13 Kanama 2025.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba yanabwiye abakinnyi gukomeza kwitegura indi mikino y’amarushanwa ari imbere, uhereye kuri Pre-Season y’Inkera y’Abahizi bazahuriramo n’amakipe ya Power Dynamos, AZAM, Police FC na As Kigali.

Gen Muganga yatangiye ashimira abakinnyi uburyo bitwaye mu myiteguro bamazemo iminsi 40  yo kubongerera ingufu, nubwo banyuzagamo bagakina n’imikino ya gicuti.

Yakomeje asaba abakinnyi gukomeza kwitegura indi mikino y’amarushanwa ari imbere, uhereye kuri Pre-Season y’Inkera y’Abahizi bazahuriramo n’amakipe ya Power Dynamos, AZAM, Police FC na As Kigali.

Si aha gusa kuko APR FC yasabwe kwitwara neza no mu yandi marushanwa ategereje iyi kipe arimo CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania guhera tariki 2 Nzeri 2025, ndetse na CAF Champions League aho bazaba bahura na Pyramids yo mu Misiri.

Ikipe ya APR FC ihagarariwe na Kapiteni Niyomugabo Claude n’abatoza bahize kuzitwara neza muri aya marushanwa bagatanga ibyishimo ku bayobozi n’abafana babo.

Muri Kanama, APR 2025 ifite imikino ine ya gicuti irimo uwo izakina na Power Dynamos tariki ya 17, Police FC tariki ya 19, AS Kigali tariki ya 21, n’AZAM tariki ya 24.

Nyuma y’iyi mikino, APR izerekeza mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rizabera muri Tanzania, aho izahura n’amakipe arimo Vipers SC yo muri Uganda, El Merreikh SC Bentiu yo muri Sudan y’Epfo, Mlandege SC ya Zanzibar, Al Hilal yo muri Sudan na Kenya Police FC yo muri Kenya.

APR izahura kandi na Ethiopia Insurance yo muri Ethiopia, Mogadishu City Club yo muri Somalia, Aigle Noir FC yo mu Burundi, Young Africans SC na Simba SC yo muri Tanzania na ASAS Djibouti Telecom yo muri Djibouti.

Photos:

[fluentform id="3"]