Leta y’u Rwanda na Banki Itsura Amajyambere y’u Budage, KfW, basinye amasezerano y’inkunga ya miliyari 22 Frw (miliyoni 15 z’Ama-Euro), azifashishwa mu kuzamura iterambere ry’ibyaro binyuze mu kubaka ibikorwaremezo.
Iki gikorwa kitabirwa n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Mutesi Rusagara, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), Claudine Nyinawagaga n’Umuyobozi w’Ishami rya Afurika yo Hagati muri Banki y’Ubukungu n’Iterambere y’u Budage, Simon Koppers.
Inkunga bahawe n’iyi cyiciro cya kabiri, iy’icyiciro cya mbere ikaba yari ifite agaciro ka miliyoni 23 Frw, aho yatangiye gukoreshwa kuva muri Mutarama uyu mwaka, igashyirwa mu bikorwa mu turere 16 tutarimo umujyi wa Kigali n’uturere tuwunganira.
Iyi nkunga izakoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo byo mu cyaro ahakigaragara ubukene bukabije. Ibyo bikorwaremezo birimo ibigo nderabuzima, ibikorwaremezo by’amazi, imishinga y’ubuhinzi, imihanda, ibiraro n’ibindi bitandukanye.
Umuyobozi wa LODA, Claudine Nyinawagaga, yavuze ko impamvu u Budage bwishimiye gukomeza gukorana n’u Rwanda aruko icyiciro cya mbere cyatanzwe cyakoreshejwe neza mu guteza imbere ibikorwaremezo hirya no hino mu cyaro.
Simon Koopers yavuze ko imikoranire y’u Rwanda n’u Budage ihagaze neza kandi izakomeza mu ntego ihuriweho n’ibihugu byombi, yo kurandura ubukene mu byaro.





