Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye imirwano yongeye kubura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko uruhande rwa leta ya RDC n’ihuriro rya AFC/M23 basinyiye amasezerano y’amahoro i Doha muri Qatar.
Mu itangazo ryasohowe n’umujyanama mukuru wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibya Afurika, Massad Boulus, ku wa gatanu, tariki ya 16 Kanama 2025, yavuze ko iyi mirwano yongeye kubura ari icyuho gikomeye mu nzira y’amahoro, asaba impande zose kubaha amasezerano y’agahenge.
Yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaganye imirwano mishya yubuye mu burasirazuba bwa Congo. Turasaba impande zose kubaha amasezerano y’agahenge no gushyira imbere ubufatanye ndetse no gushyiraho ubuyobozi bukomeye kugira ngo amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Doha ashyirwe mu bikorwa neza kandi mu buryo burambye.”
Amahame y’amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono na leta ya RDC na AFC/M23, i Doha muri Qatar, ku wa 19 Nyakanga 2025, yari yitezweho gutanga umuti urambye ku bibazo bimaze imyaka myinshi byibasiye uburasirazuba bwa RDC, harimo imirwano hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa M23.
Gusa nubwo aya masezerano yasinywe impande zombi zirashinjanya kuba nyirabayazana mu kutubahiriza agahenge kari kemejwe i Doha muri Qatar.
Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Gisirikare, Willy Ngoma aherutse gutangaza ko biteguye gusubiza leta ya RDC ubwo izaba ihisemo imirwano, ndetse yunganiraga amagambo y’umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrance Kanyuka wari watangaje ko bafite amakuru ahagije abagaragariza ko leta ya Kinshasa ikomeje kurunda abasirikare n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Uruhande rwa leta ya RDC narwo rugashinja uyu mutwe gukomeza kongera abasirikare muri uyu mutwe, ndetse no gukomeza kwigarurira ibice bindi muri Kivu y’Amajyepfo.
Ibi kandi byakurikiranye no kuba ihuriro rya AFC/M23 ryaranze kwitabira ibiganiro bikurikira isinywa ry’amahame y’amahoro i Doha muri Qatar, kuko bavuga ko batigeze batumirwa.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirasaba imiryango mpuzamahanga, ndetse n’abayobozi bo mu Karere gushyira imbaraga mu gushyigikira ibikorwa bigamije gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro, no guharanira ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu burindwa.





