Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gasabo yataye muri yombi umugabo n’umugore bafatanywe udupfunyika 1144 tw’urumogi mu nzu.
Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Umujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 16 Kanama 2025.
Amakuru avuga ko uyu mugabo n’umugore batawe muri yombi ku bufatanye bwa polisi y’u Rwanda n’abaturage.
Mu kujya gufatwa uyu mugabo niwe wari urufite mu nzu aho atuye, mu gihe umugore we yari aje kumureba ngo arutware bivugwa ko yari agiye kurucuruza ku bakiriya be mu Murenge wa Gisozi.
Aba bombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho bajyanywe gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Jabana, aho barindiriye gukorerwa dosiye n’Urwego rw’Ubushinjacyaha RIB, ndetse hakomeze iperereza kugirango bamenye aho bakuraga uru rumogi.
CIP Gahonzire yongeye kugenera ubutumwa abijandika mu byaha byo gucuruza ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha muri rusange ko bahagurukiwe ndetse ashimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu gutanga amakuru y’ahari ibyaha nkibi.
Ati” Abijandika mu bikorwa by’ibiyobyabwenge ndetse no gukora ibyaha muri rusange bagomba kubireka kuko inzego z’umutekano ndetse n’abaturage zabahagurukiye.”
Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya 263 igika cya mbere havuga ko umuntu wese ufashwe urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko uwakoze icyi cyaha ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20Frw ariko atarenze miliyoni 30Frw, ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.





